Sekuru wa Alpha Rwirangira na AY yitabye Imana ku myaka 103

Imyidagaduro - 02/09/2025 9:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Sekuru wa Alpha Rwirangira na AY yitabye Imana ku myaka 103

Umuryango w’umuhanzi nyarwanda Alpha Rwirangira na mugenzi we wo muri Tanzania AY uri mu kababaro nyuma y’urupfu rwa sekuru wabo witabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nzeri 2025, afite imyaka 103.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe bwa mbere na Alpha Rwirangira abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yanditse ati: “Kugeza igihe tuzongera kubonanira mu bundi buzima Babu.”

Na ho AY, uzwi cyane mu muziki wa Hip Hop muri Tanzania, yashyize ubutumwa bw’ihumure ku muryango we agira ati "Ruhukira mu mahoro Babu wanjye nkunda. Imana isumba byose yaguhaye imyaka 103 yo kubaho… Ni umugisha ukomeye kuri wowe no kuri twe. Nzagukumbura kugeza igihe nanjye nzagusanga."

Uwitabye Imana yari umubyeyi wa se wa Alpha Rwirangira, ariko kandi ari na sekuru ku ruhande rwa nyina wa AY, bituma aba bahanzi bombi basangiye umubabaro k’umuryango umwe.

Urupfu rw’uyu musaza waranzwe n’ubuzima burebure n’umugisha w’imyaka irenga ijana, rwasize umuryango wose n’inshuti bamukundaga mu gahinda, mu gihe abakunzi b’aba bahanzi bo bakomeje kubatera inkunga binyuze mu magambo y’ihumure n’amasengesho.

 

 

 

Alpha Rwirangira na AY mu gahinda ko kubura sekuru wabo witabye ku myaka 103



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...