Ni igikorwa cyabaye ku itariki 28 Gicurasi 2025 akaba umunsi Isi yose yizihiza isuku y' imihango, akaba ari nabwo uru rubuga rwamuritswe ku mugaragaro
SAYE Company Ltd yashinzwe mu mwaka wa 2017, ikaba imaze kugira ubunararibonye mu kwigisha no guteza imbere abangavu 10,000 mu rwego rwo kwirinda inda ziterwa abangavu no kubasobanurira ubuzima bw’imyororokere yabo cyane cyane imihango.
Nyuma yo kubona ikibazo cy’abakobwa batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango ndetse hakaba n’abagira ipfunwe ryo kujya kugura ibi bikoresho, SAYE Company Ltd yifatanyije na Tamu Pads bamurika urubuga ReproCollective rugamije gukangurira ibigo by’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo kuba abafatanyabikorwa ba Reprocollective bakanyuzaho inkunga zo gushyigikira ibi bikorwa.
Umuyobozi wa SAYE Company Ltd, Umuhoza Amina yavuze ko babonye ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho by’isuku ku bakobwa bari mu mihango gikomeje kwiyongera kandi nta wundi muntu wo guhangana n’icyo kibazo uretse AbanyaRwanda ubwabo bagira igitekerezo cyo gushinga uru rubuga.
Ati: “Twabonye ko ikibazo kigendanye no kubura ibikoresho by’isuku abakobwa bifashisha bari mu mihango cyane cyane abaturuka mu miryango icyennye, gikomeje kwiyongera. Twabonye ko bitakorwa n’umuntu umwe ahubwo bidusaba gufatanya twese nk’umuryango mugari."
Akomeza agira ati: “Hari icyo Leta yakoze, imiryango itegamiye kuri Leta hari icyo yakoze, amakompanyi hari icyo yakoze, ariko imibare iracyazamuka. Ibi byerekana ko atari ikintu cyakorwa n’umuntu umwe. Niyo mpamvu twahisemo gushinga uru rubuga Reprocollective kugira ngo ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo bagire uruhare mu gutanga igisubizo.”
Yavuze kandi ko ku ruhande rwa Kompanyi, aya ari amahirwe yo kugira icyo bakora cyahindura sosiyete y’abaturage ari nabo bagenerwa bikorwa babo abashishikariza kugera uruhare muri iki gikorwa.
Yavuze ko uru rubuga ruzajya rugaragaza amafaranga yatanzwe mu rwego rwo gufasha aba bakobwa ndetse na raporo y’uko ayo mafaranga yakoreshejwe. 50% azajya ahabwa Tamu Sanitary Pads kugira ngo bafatanye kuzigeza ku batazifite, 35% azajya ajya mu bikorwa byo guhugura no kwigisha hanyuma 15% ajye mu bikorwa byo kwita kuri uru rubuga no gukangurira abandi kurugana. Wifuza gusura urwo rubuga, unyura kuri www.reprocollective.org
Agaruka ku mpamvu zo gukorana na Tamu Sanitary Pads muri ibi bikorwa byo kugeza ibikoresho by’isuku ku bakobwa batabasha kubibona, Umuhoza Amina yavuze ko ari mu buryo bwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu kandi ko izo ‘cotex’ za Tamu ari nziza ku muntu uzikoresha.
Umuyobozi wa Innovos ikora ‘Ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango Tamu Pads, Uwineza Liliane yavuze ko bakoranye na SAYE Company Ltd mu gutunganya uru rubuga mu rwego rwo gufasha abatabasha kubona ibikoresho by’isuku ariko na none mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Yavuze kandi ko ibi bikoresho by’isuku bifite umwimerere n’umwihariko mu mikorere yabyo harimo gufata umuvu w’imihango myinshi ndetse zikaba zipfunyitse neza ku buryo ntawe byatera isoni n’ipfunwe kuzigura.
Yagize ati: “Izi Pads za Tamu zikorerwa mu Rwanda kandi zigakorwa n’abanyarwanda aho abenshi ari abagore bazikora. Mu mwimerere w’izi pads harimo kurinda ko ibidukikije byagirika harimo kugabanya amashashi yakoranwaga na pads haba mu buryo bwo kuzipfunyika kuko twebwe dukoresha cyane impapuro.”
Akomeza agira ati: “Twazikoze kandi zijyanye n’ibibazo twabonaga bihari. Ni ntoya kandi ifata umuvu w’imihango myinshi cyane mu gihe gito kugira ngo abana bajye bishimira kuzambara bakomeze gukina no gukora imirimo yabo, abajya ku kazi bakomeze kujya ku kazi kabo, wumva ko iyo pad wayambara ntugire ipfunwe.”
Undi mwihariko w’izi ‘pads’ ni uko zipfunyitse neza ku buryo kuzigura no kuzitwara bidasebetse yaba umugabo cyangwa umugore ashobora kuyigurira umuntu cyangwa akayigurira akayitwara nta rwicyekwe kuko isa neza.
Izi Pads za Tamu zikorerwa mu karere ka Bugesera, zirahendutsegura amafaranga 800 ku ruganda ndetse no ku bacuruzi hirya no hino ndetse uyu muyobozi wa Innovos ikora ibi bikoreshocotex byaza Tamu Pads, ashimira leta uburyo ifasha barwiyemezamirimo, harimo ministeri zatukanye Minicom, ibigo bya leta nka RDB , RSB n’ibindi bigo byingenga nka BPN bifasha ba rwiyemezamirimo kunoza imikorere. Ashishikariza abacuruzi bakuru kubagana bakabaranguza kuko umubare uwo ariwo wose wakwifuzwa wa pads bawubona.
Mu gusoza, SAYE Company Ltd na TAMU Sanitary Pads barashishikariza abafite business bifuza gutanga umusanzu mu kubaka sosiyete ikizwi nka ‘corporate social responsibility’ n’abantu ku giti cyabo, gukoreshako bagana uru rubuga batanga umusanzu mu guhangana n’ikibazo cy’ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa bari mu cyiciro cyo kutabyigurira.
Umuyobozi wa SAYE Company Ltd, Umuhoza Amina yavuze ko bakoze uru rubuga bamuritse nyuma yo kubona ko abakobwa babura ibikoresho by'isuku mu gihe cy'imihango bakomeje kwiyongera
Umuyobozi wa Inovos ikora Pads za Tamu, Uwineza Liliane yavuze ko izi pads zifite umwimerere n'umwihariko wo gukora neza, zikaba zipfunyitse neza ndetse zikaba zinakorerwa mu Rwanda
Uwineza Liliane yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa ubwiza bwa Tamu Pads
Abitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kureba no kwitegereza Tamu Pads