Ni
indirimbo yashyize hanze yanditse agendeye ku buhamya bw’inhsuti ye yanzwe n’umukobwa
bakundanaga hanyuma yirukira abandi basore bafite amafaranga ariko nyuma y’aho
yongera kugaruka gusaba imbabazi.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Sativah yavuze ko ariho yahise akura
igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza abantu batabwa n’abo
bakunze kubera ahanini impamvu z’amikoro.
Yagize
ati “Iyi ndirimbo nayanditse ngendeye ku nkuru mpamo y’inshuti yanjye yari ifite
umukobwa bakundanaga nyuma aza kumuta amuziza ko nta mafaranga afite ajya
gushaka abandi bayamuha. Nyuma umuhungu atangiye gutera imbere, wa mukobwa
aragaruka amusaba imbabazi.
Aho
niho nakuye igitekerezo mpita nkora iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa abantu
ko hari igihe abantu bagusiga ariko ntagucika intege ujye ukora bazagaruka
nibabona utangiye gutera imbere. Mbagira inama ko umuntu wagusize akuziza ko
nta maafaranga ufite, udakwiye kumugarura mu buzima bwawe watangiye kubona imigisha.”
Uyu
musore watagiye kuririmba akiri umwana muto muri korali, yavuze ko inzozi ze
ari ukwegukana igihembo cya Grammy kitari cyegukanwa n’umuhanzi n’umwe mu
Rwanda avuga ko yizeye y’uko azabigeraho.
Iyo arebye iterambere ry’umuziki wo mu burengerazuba bwa Afurika, asanga abahanzi bakoze cyane ndetse n’abato bagahabwa umwanya wo kwerekana icyo bashoboye, umuziki w’u Rwanda na Afurika y’Iburasirazuba wagera kure kandi mu gihe kitarambiranye.
Sativah yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Dnd (Ex Please)’ ishingiye ku nkuru y'umusore wanzwe n'umukobwa kubera amafaranga ariko nyuma yatangira kuyabona umukobwa akigarura