Sativah yashyize hanze indirimbo ‘Dnd (Ex Please)’ aburira abakobwa bashyira imbere amafaranga - VIDEO

Imyidagaduro - 04/06/2025 8:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Sativah yashyize hanze indirimbo ‘Dnd (Ex Please)’ aburira abakobwa bashyira imbere amafaranga - VIDEO

Umuhanzi Shativa ufite intumbero n’impano mu muziki akaba arangamiye Grammy Awards mu gihe kizaza, yashyize hanze indirimbo nshya ‘Dnd (Ex Please)’ ishingiye ku nshuti ye yatewe indobo n’umukobwa amuziza ubukene.

Ni indirimbo yashyize hanze yanditse agendeye ku buhamya bw’inhsuti ye yanzwe n’umukobwa bakundanaga hanyuma yirukira abandi basore bafite amafaranga ariko nyuma y’aho yongera kugaruka gusaba imbabazi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Sativah yavuze ko ariho yahise akura igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza abantu batabwa n’abo bakunze kubera ahanini impamvu z’amikoro.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse ngendeye ku nkuru mpamo y’inshuti yanjye yari ifite umukobwa bakundanaga nyuma aza kumuta amuziza ko nta mafaranga afite ajya gushaka abandi bayamuha. Nyuma umuhungu atangiye gutera imbere, wa mukobwa aragaruka amusaba imbabazi.

Aho niho nakuye igitekerezo mpita nkora iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa abantu ko hari igihe abantu bagusiga ariko ntagucika intege ujye ukora bazagaruka nibabona utangiye gutera imbere. Mbagira inama ko umuntu wagusize akuziza ko nta maafaranga ufite, udakwiye kumugarura mu buzima bwawe watangiye kubona imigisha.”

Uyu musore watagiye kuririmba akiri umwana muto muri korali, yavuze ko inzozi ze ari ukwegukana igihembo cya Grammy kitari cyegukanwa n’umuhanzi n’umwe mu Rwanda avuga ko yizeye y’uko azabigeraho.

Iyo arebye iterambere ry’umuziki wo mu burengerazuba bwa Afurika, asanga abahanzi bakoze cyane ndetse n’abato bagahabwa umwanya wo kwerekana icyo bashoboye, umuziki w’u Rwanda na Afurika y’Iburasirazuba wagera kure kandi mu gihe kitarambiranye.

Sativah yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Dnd (Ex Please)’ ishingiye ku nkuru y'umusore wanzwe n'umukobwa kubera amafaranga ariko nyuma yatangira kuyabona umukobwa akigarura



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...