Sarah Sanyu yavuze imbarutso y'indirimbo "Mukunzi we" n'ibyo yishimira mu myaka 20 amaze mu muziki

Iyobokamana - 24/01/2026 5:57 PM
Share:
Sarah Sanyu yavuze imbarutso y'indirimbo "Mukunzi we" n'ibyo yishimira mu myaka 20 amaze mu muziki

Umuramyi Sarah Sanyu yavuze ko indirimbo ye nshya “Mukunzi we” yayihimbye mu gihe yakoraga ubukwe bwe, mu rwego rwo gushimira Imana n’abantu bamubereye ababyeyi mu bihe by’ingenzi by’ubuzima bwe, anagaragaza ko mu myaka 20 amaze mu muziki yishimira cyane ineza n’ubuntu bw’Imana byamuhaye urukundo rw’abantu.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Sarah Sanyu Uwera uzwi nka Sarah Sanyu yavuze ko "Mukunzi we" ari indirimbo y’ishimwe ikubiyemo amarangamutima menshi n’ubutumwa bwimbitse bwuje gushimira. Yayanditse ubwo yakoraga ubukwe na Kayumba Aimé bwabaye ku Cyumweru, ku wa 29 Nyakanga 2018.

Icyo gihe umutima we wari wuzuye ishimwe ku bw'abantu bahagaze mu mwanya w'ababyeyi be batakiriho. Yagize ati: “Nayikoze igihe nateguraga ubukwe. Bitewe n'ishimwe nashakaga guha abahagaze mu mwanya w'ababyeyi banjye ntari mfite.

Uyu muramyi uri ku mwanya wa mbere mu bahanzi bakurikirwa cyane kuri TikTok, yasobanuye ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya bugamije gushimira ababyeyi, inshuti n’abandi bose bahora hafi y’umuntu mu rugendo rwe rw’ubuzima.

Ati: “Harimo ubutumwa bushimira ababyeyi n'inshuti iteka badahwema kuba iruhande rw'umuntu, kubasabira imigisha ku Imana ku bw'imirimo myiza baba bakoze ku buzima bw'abantu. Muri make ni ugushima Imana, abantu, ababyeyi”.

Uyu muramyi avuga ko iyi ndirimbo ye nshya ari umwihariko mu buzima bwe, kuko ihurira ku bihe by’ingenzi by’urukundo, ishimwe n’ishusho y’urugendo rwe rw’imyaka 20 mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Agaruka ku mishinga afite muri uyu mwaka wa 2026, Sarah Sanyu yavuze ko azakomeza kwibanda ku murimo w’Imana binyuze mu muziki. "Ni ugukomeza gukora umurimo w'Imana, gukomeza gutanga ubutumwa mun dirimbo”.

Ku bijyanye n’ibyo amaze kungukira mu muziki amazemo imyaka 20 dore ko yawutangiriye muri Ambassadors of Christ Choir muri 2006, yavuze ko icy’ingenzi yungutse ari ineza n’ubuntu bw’Imana, ndetse n’abantu Imana yamuhaye binyuze muri uru rugendo.

Sarah Sanyu yagize ati: “Nungutse ineza n'ubuntu bw'Imana ku buzima bwanjye byatumye Imana impa abankunda bivuye muri ubwo buntu bw'Imana. Nabonye urukundo!!

Sarah Sanyu amaze imyaka 6 ari umuhanzikazi wigenga ariko umuziki muri rusange awumazemo imyaka 20. Azwi mu ndirimbo ze bwite zirimo "Nitashinda", "Umunsi mushya", "Omora", "Mwana Wanjye" na "Mukunzi we" yageze hanze ku wa 23 Mutarama 2026.

Binyuze mu ndirimbo ye nshya "Mukunzi we", Sarah Sanyu yongeye kugaragaza ko atari umuhanzi gusa, ahubwo ari n’umuramyi wimbitse uharanira kugeza ku bantu ubutumwa bw’ishimwe, urukundo n’ineza y’Imana mu bihe by’ingenzi by’ubuzima bwabo.

Umuramyi Sarah Uwera yahishuye ko indirimbo ye nshya "Mukunzi we" yayikoze mu 2018 ubwo yakoraga ubukwe 

"Nungutse ineza n'ubuntu bw'Imana ku buzima bwanjye byatumye Imana impa abankunda bivuye muri ubwo buntu bw'Imana" Ibyo Sarah yungukiye mu muziki amazemo imyaka 20

Sarah Uwera na Kayumba Aimé bakoze ubukwe mu 2018 basezeranira mu Itorero babarizwamo ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi

REBA INDIRIMBO NSHYA "MUKUNZI WE" YA SARAH SANYU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...