Safi Madiba ategerejwe muri Edmonton mu gitaramo kizinjiza abantu mu 2026

Imyidagaduro - 10/12/2025 8:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Safi Madiba ategerejwe muri Edmonton mu gitaramo kizinjiza abantu mu 2026

Umwaka wa 2026 uzatangira mu buryo budasanzwe ku bakunzi b’umuziki baba muri Edmonton, Canada. Tariki ya 2 Mutarama 2026, Safi Madiba azatamira ku rubyiniro rwa Seregeti BBQ mu gitaramo cyateguwe hagamijwe guhuza abatuye muri uyu mujyi bakunda umuziki wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iki gitaramo cyahawe izina “East African Take Over”, cyitezweho kuba kimwe mu birori bikomeye bizinjiza abatuye Edmonton mu mwaka mushya mu munezero no mu muziki uryoheye amatwi.

Aganira na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko yiteguye gutaramira abafana be bo muri Canada mu buryo budasanzwe, kuko ari kimwe mu bitaramo by’ingenzi kuri we mu ntangiriro z’umwaka.

Yagize ati: “Navuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuri njye. 2025 wabaye umwaka mwiza kuko nagarutse mu Rwanda nkora ibikorwa byinshi, ndetse nsoza nkoze Album nzamukana muri 2026. Ndizera ko n’uyu mwaka uzaba mwiza kuri njye no ku bafana banjye.”

Yongeraho ko gutangira umwaka ahura n’abakunzi be batuye muri Edmonton ari ikintu yakunze, cyane ko azaba ari no kumurika zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya.

Uretse Safi Madiba, abazitabira iki gitaramo bazanaririmbirwa n’abahanzi batandukanye baturuka mu bice bitandukanye bya East Africa, barimo: Niyo D, Tony, Really Lit, African Boss Mandela, Lil Jiji, MFS Jkeys na Quando.

Aba bahanzi bazafatanya kuzamura imbyino n’umunezero, bituma iki gitaramo kizaba urusobe rw’injyana zitandukanye kandi zifite uko zihuza abantu bo mu bice byose by’Afurika y’Iburasirazuba.

Abategura igitaramo batangaza ko bagamije guha umwaka wa 2026 intangiriro yihariye mu buryo bwiza, umuziki, umwuka wo gusabana, no guhuza abantu bahuriye ku mico n’amateka y’ibihugu byo mu karere.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizahuza imbaga y’abanyarwanda, abanya-Tanzania, abanya- Uganda, abanya-Kenya n’abandi bakunze umuziki wa Afurika, batuye cyangwa bakorera muri Edmonton.

Iki gitaramo giha abafana ba Safi Madiba n’abakunda umuziki wo mu karere uburyo bwo gutangira umwaka mushya bishimye, bahurira ku ndirimbo, imbyino n'urusaku rw'umuziki rwuzuye ibyishimo.

Safi Madiba yatangaje ko yiteguye gutaramana n’abakunzi be mu gitaramo kizabera muri Edmonton, ku wa 2 Mutarama 2026

 

Abahanzi banyuranye batangajwe mu bazaririmba muri iki gitaramo kizafasha abatuye Edmonton kwinjira neza mu mwaka

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZINYURANYE Z'UMUHANZI SAFI MADIBA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...