Iki
gitaramo cyahawe izina “East African Take Over”, cyitezweho kuba kimwe
mu birori bikomeye bizinjiza abatuye Edmonton mu mwaka mushya mu munezero no mu
muziki uryoheye amatwi.
Aganira
na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko yiteguye gutaramira abafana be bo muri
Canada mu buryo budasanzwe, kuko ari kimwe mu bitaramo by’ingenzi kuri we mu
ntangiriro z’umwaka.
Yagize
ati: “Navuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuri njye. 2025 wabaye umwaka mwiza
kuko nagarutse mu Rwanda nkora ibikorwa byinshi, ndetse nsoza nkoze Album
nzamukana muri 2026. Ndizera ko n’uyu mwaka uzaba mwiza kuri njye no ku
bafana banjye.”
Yongeraho
ko gutangira umwaka ahura n’abakunzi be batuye muri Edmonton ari ikintu yakunze,
cyane ko azaba ari no kumurika zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya.
Uretse
Safi Madiba, abazitabira iki gitaramo bazanaririmbirwa n’abahanzi batandukanye
baturuka mu bice bitandukanye bya East Africa, barimo: Niyo D, Tony, Really
Lit, African Boss Mandela, Lil Jiji, MFS Jkeys na Quando.
Aba
bahanzi bazafatanya kuzamura imbyino n’umunezero, bituma iki gitaramo kizaba
urusobe rw’injyana zitandukanye kandi zifite uko zihuza abantu bo mu bice byose
by’Afurika y’Iburasirazuba.
Abategura
igitaramo batangaza ko bagamije guha umwaka wa 2026 intangiriro yihariye mu
buryo bwiza, umuziki, umwuka wo gusabana, no guhuza abantu bahuriye ku mico
n’amateka y’ibihugu byo mu karere.
Biteganyijwe
ko iki gitaramo kizahuza imbaga y’abanyarwanda, abanya-Tanzania, abanya- Uganda,
abanya-Kenya n’abandi bakunze umuziki wa Afurika, batuye cyangwa bakorera muri
Edmonton.
Iki
gitaramo giha abafana ba Safi Madiba n’abakunda umuziki wo mu karere uburyo bwo
gutangira umwaka mushya bishimye, bahurira ku ndirimbo, imbyino n'urusaku
rw'umuziki rwuzuye ibyishimo.

Abahanzi
banyuranye batangajwe mu bazaririmba muri iki gitaramo kizafasha abatuye
Edmonton kwinjira neza mu mwaka
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZINYURANYE Z'UMUHANZI SAFI MADIBA
