Rwanda Global Diversity: Abakobwa 10 bahiga abandi mu matora yo kuri Internet

Imyidagaduro - 29/05/2025 8:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Rwanda Global Diversity: Abakobwa 10 bahiga abandi mu matora yo kuri Internet

Mu gihe amatora y’irushanwa ‘Rwanda Global Diversity 2025’ akomeje guca ibintu kuri Internet, Eurydice Munana Iraguha ni we mukobwa uri kuyobora abandi mu majwi, kuva aya matora yatangira ku wa 15 Gicurasi 2025.

Uyu mukobwa akomeje gutera imbere umunsi ku wundi mu buryo butangaje, aho kugeza ubu afite amajwi 2,564, bikamushyira ku mwanya wa mbere mu bakobwa 47 bari guhatanira kujya mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Dore uko abandi bakobwa 9 bakurikirana ku rutonde rw’agateganyo:

1. Eurydice Munana Iraguha – Amajwi: 2,564

2. Diane Ingabire – Amajwi: 1,322

3. Shami Gikundiro – Amajwi: 1,212

4. Holy Gregoire Shimira – Amajwi: 996

5. Marie Grace Abimana – Amajwi: 929

6. Cynthia Irakoze – Amajwi: 919

7. Bella Nadege Umukundwa – Amajwi: 776

8. Joselyne Ingabire – Amajwi: 524

9. Lyse Uwase – Amajwi: 437

10. Subira Mugabekazi – Amajwi: 400

Amatora azasozwa ku wa 31 Gicurasi 2025, aho abakobwa 20 ba mbere bazaba bafite amajwi menshi bazakomeza mu kindi cyiciro cy’amajonjora kizavamo uwegukana ikamba.

‘Rwanda Global Diversity’ ni irushanwa ngarukamwaka rigamije kuzamura impano z’abakobwa b’Abanyarwandakazi bafite inzozi zo guhindura Isi banyuze mu bikorwa by’indashyikirwa n'umuco. Ritegurwa na Embrace Africa Rwanda Ltd, kompanyi isanzwe ifasha urubyiruko mu mishinga ishingiye ku muco, iterambere n’ubukerarugendo.

Amatora ari kubera ku rubuga www.events.noneho.com , aho umuntu ashobora gutora akoresheje uburyo bwa Mobile Money cyangwa Airtel Money, agashyigikira umukobwa yumva amuhagarariye neza.

Gutora biroroshye, kandi umuntu ashobora gutora inshuro nyinshi uko abyifuza. Amajwi yose atangwa mu mucyo, hakoreshejwe ikoranabuhanga rigenzura ko buri jwi ryishyuwe, bityo irushanwa rikagendera ku mucyo n’ubunyangamugayo.

Kanda hano ubashe gutora umukobwa ushyigikiye muri iri rushanwahttps://events.noneho.com/RWANDAGLOBALDIVERSITY1747295414880

Maniraguha afite amajwi arenga 2500 atuma aba ku mwanya wa mbere muri aya matora yo kuri Internet

Diane Ingabire uri ku mwanya wa Kabiri

Shami Gikundiro uri ku mwanya wa Gatatu mu matora yo kuri Internet

Shimira ni we uri ku mwanya wa Kane muri aya matora

Ku mwanya wa Gatandatu harimo Marie Grace Abishimira

Cythia Irakoze niwe uri ku mwanya wa Karindwi

Belle Nadege Umukundwa uri ku mwanya wa Munani

Uwase Lyse uri ku mwanya wa Cumi (10)

Eurydice Munana Iraguha ayoboye abandi bakobwa mu majwi y'amatora yo muri Rwanda Global Diversity 2025

Abakobwa 47 barahatanira kuboneka muri 20 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...