Uyu mukobwa akomeje gutera imbere
umunsi ku wundi mu buryo butangaje, aho kugeza ubu afite amajwi 2,564,
bikamushyira ku mwanya wa mbere mu bakobwa 47 bari guhatanira kujya mu cyiciro
cya nyuma cy’iri rushanwa.
Dore uko abandi bakobwa 9
bakurikirana ku rutonde rw’agateganyo:
1. Eurydice Munana Iraguha – Amajwi:
2,564
2. Diane Ingabire – Amajwi: 1,322
3. Shami Gikundiro – Amajwi: 1,212
4. Holy Gregoire Shimira – Amajwi:
996
5. Marie Grace Abimana – Amajwi: 929
6. Cynthia Irakoze – Amajwi: 919
7. Bella Nadege Umukundwa – Amajwi:
776
8. Joselyne Ingabire – Amajwi: 524
9. Lyse Uwase – Amajwi: 437
10. Subira Mugabekazi – Amajwi: 400
Amatora azasozwa ku wa 31 Gicurasi
2025, aho abakobwa 20 ba mbere bazaba bafite amajwi menshi bazakomeza mu kindi
cyiciro cy’amajonjora kizavamo uwegukana ikamba.
‘Rwanda Global Diversity’ ni
irushanwa ngarukamwaka rigamije kuzamura impano z’abakobwa b’Abanyarwandakazi
bafite inzozi zo guhindura Isi banyuze mu bikorwa by’indashyikirwa n'umuco. Ritegurwa na Embrace
Africa Rwanda Ltd, kompanyi isanzwe ifasha urubyiruko mu mishinga ishingiye ku
muco, iterambere n’ubukerarugendo.
Amatora ari kubera ku rubuga www.events.noneho.com , aho umuntu
ashobora gutora akoresheje uburyo bwa Mobile Money cyangwa Airtel Money,
agashyigikira umukobwa yumva amuhagarariye neza.
Gutora biroroshye, kandi umuntu
ashobora gutora inshuro nyinshi uko abyifuza. Amajwi yose atangwa mu mucyo,
hakoreshejwe ikoranabuhanga rigenzura ko buri jwi ryishyuwe, bityo irushanwa
rikagendera ku mucyo n’ubunyangamugayo.
Kanda hano ubashe gutora umukobwa ushyigikiye muri iri rushanwa: https://events.noneho.com/RWANDAGLOBALDIVERSITY1747295414880
Diane Ingabire uri ku mwanya wa Kabiri
Shami Gikundiro uri ku mwanya wa Gatatu mu matora yo kuri Internet
Shimira ni we uri ku mwanya wa Kane muri aya matora
Ku mwanya wa Gatandatu harimo Marie Grace Abishimira
Cythia Irakoze niwe uri ku mwanya wa Karindwi
Belle Nadege Umukundwa uri ku mwanya wa Munani
Uwase Lyse uri ku mwanya wa Cumi (10)
Eurydice Munana Iraguha ayoboye
abandi bakobwa mu majwi y'amatora yo muri Rwanda Global Diversity 2025
Abakobwa 47 barahatanira kuboneka
muri 20 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma