Rwaka Claude yashimye iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda

Imikino - 29/05/2025 8:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Rwaka Claude yashimye iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda

Rwaka Claude, umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports ndetse unatoza ikipe y’abagore ya Rayon Sports WFC, yashimye intambwe umupira w’amaguru w’abagore ugezeho mu Rwanda, anasaba inzego zifite mu nshingano siporo gukomeza kuwushyigikira kugira ngo ukomeze gutera imbere.

Mu myaka mike ishize, umupira w’amaguru wafatwaga nk’umukino w’abagabo gusa, ariko uko iminsi igenda ihita, abakobwa n’abagore bagenda bitinyuka, bigaragarira mu buryo shampiyona yabo ikomeje gukura no kuzamuka mu ireme.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Rwaka yagaragaje ko shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024-2025 yagaragayemo ihangana rikomeye, bitandukanye n’indi myaka yashize aho amakipe abiri gusa ari yo yagiraga amahirwe yo guhatanira ibikombe.

Yagize ati: "Uyu mwaka habaye impinduka zigaragara. Amakipe ane ya mbere yose yagerageje guhangana, si nka mbere aho amakipe abiri gusa ari yo yabaga ari ku rwego rwo hejuru. Ubu ushobora kubona ko ruhago y’abagore yagiye izamuka kandi hari icyerekezo cyiza."

Rwaka yakomeje asaba FERWAFA na Minisiteri ya Siporo gukomeza gushyira imbaraga muri ruhago y’abagore, kuko abakinnyi bafite ubushake n’ubushobozi ariko bakeneye gufashwa nk’uko abahungu bafashwa.

Ati: "Ndakangurira FERWAFA na Minisiteri ya Siporo kutadohoka mu gushyigikira umupira w’abagore kuko biragaragara ko abana b’abakobwa barawukunze. Icyo basigaje ni ugushyigikirwa biruseho, nk’uko abahungu bahabwa amahirwe yo kwiteza imbere."

Uyu mutoza umaze imyaka ibiri muri ruhago y’abagore mu Rwanda, yemeza ko igihugu gifite impano zidasanzwe mu bakinnyi b’abagore kandi ko igihe cyose bazitabwaho uko bikwiye, u Rwanda ruzaba mu bihugu bifite ruhago y’abagore itajegajega muri Afurika.

Mu bimenyetso by’iterambere no gukura kw’irushanwa, Rwaka yatanze urugero rw’uko Indahangarwa WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports WFC ku mukino wa nyuma, nyamara umwaka ushize Rayon Sports WFC ari yo yari yaratwaye ibikombe byose. Ibi ngo ni ikimenyetso cy’uko amakipe menshi atangiye kuba ku rwego rwo guhatana.

Umupira w'amaguru mu bagore ukomeje gutera imbere mu buryo budasanzwe 

Rwaka Claude umwe mu batoza bamaze igihe kinini mu gutoza abagore ashima urwego umupira wabo ugezeho mu Rwanda 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...