Rwabuze gica hagati ya Jennifer Lopez na Ben Affleck ku nzu yabo ya miliyoni $68 nyuma yo gutandukana

Imyidagaduro - 24/04/2025 12:41 PM
Share:
Rwabuze gica hagati ya Jennifer Lopez na Ben Affleck ku nzu yabo ya miliyoni $68 nyuma yo gutandukana

Umuhanzikazi Jennifer Lopez hamwe n’uwahoze ari umugabo we Ben Affleck baravugwaho kutumvikana ku bijyanye no bagurisha inzu yabo y’akataraboneka ya miliyoni 68 z’amadorari iherereye Beverly Hills, Calif., imaze hafi amezi icyenda ku isoko yarabuze umuguzi.

Nk’uko inkuru ya TMZ ibivuga, Affleck, wamenyekanye muri film nka “Good Will Hunting,” arifuza kugabanya igiciro cy’iyo nzu kugira ngo ibone umuguzi, mu gihe Lopez we akomeje gutegereza umukiriya witeguye gutanga igiciro gihwitse.

Amakuru yemeza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka nta muntu n’umwe wigeze agaragaza ubushake bukomeye bwo kugura iyo nzu, nyuma y’uko bombi bashyizeho umukono ku masezerano yo gutandukana muri Mutarama.

Iyi nzu nini ifite metero kare ibihumbi 38 (38,000 sq ft), bayishyize ku isoko mu kwezi kwa Nyakanga 2024 nyuma yo kubanza kugerageza kuyigurisha mu ibanga.

Bivugwa ko muri Nzeri umwaka ushize hari abantu bashatse kuyigura miliyoni $64, ariko baza gukuramo akabo karenge mbere yo kurangiza gahunda zo kugura ngo banasinye amasezerano yo kugura no kugurisha.

Jeniffer Lopez w’imyaka 55 na Ben Affleck w’imyaka 52, iyi nzu bayiguze muri Kamena 2023 ku giciro cya miliyoni $60.85, hafi umwaka nyuma yo kurushinga mu ibanga i Las Vegas.

N’ubwo iyo nzu ifite ibyiza byinshi, umwe mu bantu ba hafi y’abo bombi yabwiye Ikinyamakuru People muri Kamena 2024 ko nta n’umwe wigeze ayishimira.

Uwo muntu yagize ati:“Ben ntiyigeze ayikunda. Yari kure cyane y’abana be.” Lopez na we bivugwa ko yabonaga iyo nzu ari “nini cyane ku buryo itamubereye.”

Nyuma y’uko batandukanye, Jennifer Lopez yimukiye mu yindi nzu ya miliyoni $18 hafi ya Los Angeles, nk’uko byatangajwe na People, naho Ben Affleck na we yaguze indi nzu ya miliyoni $20 muri Pacific Palisades muri Kanama 2024 mbere y’uko Lopez atanga icyifuzo cy’itandukana.

Iyi nzu ya Jennifer Lopez na Affleck bayiguze miliyoni $60.85  mu 2023

Ben Affleck yifuza ko bagabanya igiciro cy'inzu, gusa Jennifer Lopez we nta bikozwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...