Nk’uko
inkuru ya TMZ ibivuga, Affleck, wamenyekanye muri film nka “Good Will Hunting,”
arifuza kugabanya igiciro cy’iyo nzu kugira ngo ibone umuguzi, mu gihe Lopez we
akomeje gutegereza umukiriya witeguye gutanga igiciro gihwitse.
Amakuru
yemeza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka nta muntu n’umwe wigeze agaragaza
ubushake bukomeye bwo kugura iyo nzu, nyuma y’uko bombi bashyizeho umukono ku
masezerano yo gutandukana muri Mutarama.
Iyi nzu
nini ifite metero kare ibihumbi 38 (38,000 sq ft), bayishyize ku isoko mu kwezi
kwa Nyakanga 2024 nyuma yo kubanza kugerageza kuyigurisha mu ibanga.
Bivugwa ko
muri Nzeri umwaka ushize hari abantu bashatse kuyigura miliyoni $64, ariko baza
gukuramo akabo karenge mbere yo kurangiza gahunda zo kugura ngo banasinye amasezerano
yo kugura no kugurisha.
Jeniffer Lopez
w’imyaka 55 na Ben Affleck w’imyaka 52, iyi nzu bayiguze muri Kamena 2023 ku
giciro cya miliyoni $60.85, hafi umwaka nyuma yo kurushinga mu ibanga i Las
Vegas.
N’ubwo iyo
nzu ifite ibyiza byinshi, umwe mu bantu ba hafi y’abo bombi yabwiye Ikinyamakuru
People muri Kamena 2024 ko nta n’umwe wigeze ayishimira.
Uwo muntu
yagize ati:“Ben ntiyigeze ayikunda. Yari kure cyane y’abana be.”
Nyuma y’uko batandukanye, Jennifer Lopez yimukiye mu yindi nzu ya miliyoni $18 hafi ya Los Angeles, nk’uko byatangajwe na People, naho Ben Affleck na we yaguze indi nzu ya miliyoni $20 muri Pacific Palisades muri Kanama 2024 mbere y’uko Lopez atanga icyifuzo cy’itandukana.
Ben Affleck yifuza ko bagabanya igiciro cy'inzu, gusa Jennifer Lopez we nta bikozwa