Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusabwa kureka gutereta abana bato

Amakuru ku Rwanda - 08/11/2025 6:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusabwa kureka gutereta abana bato

Umusaza witwa Nteziryimana Alfred, w’imyaka 70 y’amavuko wo mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yasanzwe mu rugo rwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa n’umuhungu we imusaba kureka imyitwarire idahwitse yo gutereta abakobwa n’abagore bakiri bato.

Byabaye mu gitondo cyo ku wa 7 Ugushyingo 2025, ubwo umuvandimwe we babanaga mu nzu yageragezaga kumubyutsa agasanga urugi rw’icyumba rukinze imbere. Yahengereje mu idirishya asanga asa n’uwimanitse mu mugozi, bituma atabaza abaturage bafungura urugi basanga yapfuye.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rwahi, Akagari ka Gatsiro, bavuga ko nyakwigendera yari amaze igihe aba wenyine nyuma y’uko umugore we wa mbere yitabye Imana, agashaka undi mugore ariko abana be bakamwirukana.

Ntivunwa Bernard, umwe mu baturanyi, yagize ati: “Nyakwigendera yari umuntu w’umunyamutima, ariko kuva apfakaye yajyaga yifuza gushaka undi mugore. Kubera uko abana be batabyumvaga kimwe, yabaye wenyine, biza kumubabaza cyane.”

Undi muturanyi witwa Mukashema Béatrice na we yagize ati: “N’ubwo yari afite imyaka 70, yari agifite imbaraga kandi akora imirimo imutunze. Ariko yakundaga kugaragaza ko ashaka umugore, ibintu byari byaramubereye ingorabahizi.”

Umuhungu we, Habanabakize Gérard, yavuze ko ku munsi wabanje yari yamwandikiye ibaruwa amwihanangiriza ku myitwarire itajyanye n’imyaka ye.

“Ejo yari yabonye abana bato abaganiriza amagambo atari meza. Naramwiyamye, mubwira ko bidakwiye. Kubera ko atabyumvaga neza, namwandikiye ibaruwa musaba guhindura imyitwarire,”
nk’uko Gérard yabibwiye itangazamakuru.

Uyu muhungu kandi yahakanye ko we n’abavandimwe be bigeze kumwangira gushaka umugore, ahubwo ngo umugore wa kabiri yari yazanye yabagaragarije imyitwarire itari myiza.

Ati: “Yamwitwaragaho nabi, akamusahura imitungo ndetse rimwe na rimwe akajya kwiba amatungo. Ni cyo cyatumye umuryango uhitamo kumusezerera,”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko nyakwigendera yari yarigeze kugaragaza ibimenyetso byo kwiheba ariko ntibihabwe agaciro gakwiye.

Ati: "Yari amaze iminsi avuga amagambo asa n’asezera ku bantu. Iyo abamuri hafi babifata nk’ikimenyetso bakamwitaho, birashoboka ko bitari kugera kuri uru rupfu".

Nyuma y’uko inzego z’umutekano zigeze aho byabereye, umurambo wa Nteziryimana wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorweho isuzuma, mu gihe umuryango we uri gutegura umuhango wo kumushyingura.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...