Uyu mukinnyi yasabye imbabazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yanditse ati: "Njye Abdourahman Rukundo, ndashaka gusaba imbabazi umuryango wa Rayon Sports kubera imyitwarire mibi nagaragaje mu mukino nakinne na Police FC, nkaba narahawe ikarita y'umutuku.
Ndasaba imbabazi abafana n'abayobozi,sinibagiwe n'abakinnyi n'abatoza. iri kosa ntabwo rizongera kubaho ukundi."Uyu mukinnyi yabonye ikarita y'umutuku ku mukino w'ejo Rayon Sports yatsinzemo Police FC igitego 1-0 cya Ishimwe Fiston ahawe umupira na Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange'.
Ku munota wa 78 Rukundo Abdul-Rahman yabonye ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Ndizeye Samuel amukubita umugeri ku mutwe nyuma yuko yari yabonye indi karita y'umuhondo ku munota wa 36 aho yari akuruye Mugisha Didier.
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona aho irusha APR FC inota rimwe ikaba izasubira mu kibuga mu mpera z'iki Cyumweru ikina na Bugesera FC mu karere ka Bugesera.
Rukundo Abdourahman yasabye imbabazi Rayon Sports