Rugamba Erneste yatanze ubutumwa bw’ihumure, urukundo n’icyizere mu ndirimbo “Nabonye Umukunzi Mwiza”

Imyidagaduro - 18/01/2026 6:31 PM
Share:
Rugamba Erneste yatanze ubutumwa bw’ihumure, urukundo n’icyizere mu ndirimbo “Nabonye Umukunzi Mwiza”

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Rugamba Erneste, yavuguruye indirimbo yo mu gitabo yitwa “Nabonye Umukunzi Mwiza”, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bw’ihumure, urukundo n’icyizere gishingiye ku rukundo rw’Imana.

Indirimbo "Nabonye umukunzi mwiza" imaze imyaka myinshi ikaba ifite igisobanuro gikomeye. Iboneka mu Gitabo cy’Indirimbo kuri nomero ya 115. Ni imwe mu ndirimbo zimaze igihe kinini zikoreshwa mu matorero atandukanye ku Isi, by’umwihariko mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo rw’Imana rudashobora kugereranywa n’urw’abantu, urukundo rukiza imitima, rukaruhura abarushye kandi rugaha umuntu icyizere n’imbaraga zo gukomeza urugendo rw’ubuzima.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Rugamba Erneste yavuze ko impamvu yayisubiyemo ari uko yayumviseho ubutumwa bwihariye bumukora ku mutima. Ati: “Nayisubiyemo kuko nayumviseho ubutumwa butanga ihumure rikomeye cyane.

"Mu bihe umuntu anyuramo bitandukanye, guhura n’indirimbo ivuga ku rukundo rudatatira birongera guhuza umutima n’Imana. Nifuje ko n’abandi bayumva bundi bushya, binyuze mu majwi mashya no mu buryo bwa none bwo kuyituza.”

Asobanura ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugenewe buri muntu wese uri mu buzima bumukomeranye, wiyumva ari wenyine cyangwa wibaza niba hari umwitayeho. Ati: "Igenewe buri muntu uri mu buzima bwakomeranye cyangwa bwasa n’aho nta muntu umwitayeho".

Yongeraho ko indirimbo yibutsa abantu ko hari Imana yakunze muntu mbere na mbere, idahwema kubana na we no kumurwanirira. Ati: "Biributsa ko hari uwakunze abantu mbere na mbere, kandi adahwema kubana natwe no kuturwanirira".

Ni ubutumwa bwibutsa abantu ko n’iyo ibintu byaba bikomeye, urukundo rw’Imana ruhoraho kandi rutanga icyizere..

Rugamba Erneste avuga ko uyu mwaka ateganya gukomeza gushyira hanze izindi ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka, bushimangira ukwizera kandi buhumuriza abantu. Yasabye abakunzi b’umuziki wa Gospel gukomeza kumushyigikira no gusangiza ubutumwa bwe n’abandi.

Rugamba; Umuhanzi ufite icyerekezo

Nubwo ari izina rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Erneste Rugamba afite icyerekezo kinini. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo enye gusa, ariko avuga ko yiteguye gukomeza gushyira hanze izindi nyinshi, abifatanya n’umwuga we w’ubwubatsi.

Avuka mu Karere ka Nyamasheke, ariko kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bwubatsi (Construction Engineering). Nubwo amasomo afata umwanya munini, akomeza no kubaka umurongo we mu muziki.

Avuga ku byamusunikiye kwinjira mu muziki, Erneste Rugamba yagize ati: “Ninjiye mu muziki kuko ari impano nakundaga kuva kera. Numvaga Imana imvugisha kenshi ngo nyikoreshe, ariko nkabitinya. Maze kugera muri Amerika numva ko igihe kigeze cyo kuyishyira mu bikorwa.”

Yavuze ko intego ye mu muziki ari uguhumuriza abantu no kubabera urugero rwiza, anaharanira guhesha Imana icyubahiro muri byose. Avuga ko ari umwe mu bo Imana yazamuye, akaba azabivugaho birambuye mu bihe biri imbere. Amaze gukora indirimbo enye ari zo: Inkomezi, Ndakwihaye, Amshimwe na Nabonye Umukunzi Mwiza.

Rugamba Ernete yavuguruye indirimbo "Nabonye Umukunzi Mwiza" ayongerera ibirungo

Rugamba Ernete yashyize hanze indirimbo ya kane yise "Nabonye Umukunzi Mwiza"

REBA INDIRIMBO NSHYA "NABONYE UMUKUNZI MWIZA" YA RUGAMBA ERNESTE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...