Ruboneka afitemo 2: Ibitego 20 byiza byaranze shampiyona y'u Rwanda ya 2024/2025-VIDEO

Imikino - 04/06/2025 2:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Ruboneka afitemo 2: Ibitego 20 byiza byaranze shampiyona y'u Rwanda ya 2024/2025-VIDEO

Umukinnyi w'ikipe ya APR FC, Ruboneka Jean Bosco afite ibitego 2 mu bitego 20 byiza byaranze shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2024/2025.

‎Nyuma y'uko shampiyona ya 2024/2025 ishyizweho akadomo Rwanda Premier League igahemba uwatsinze igitego cyiza, InyaRwanda yakwegeranyirije ibitego 20 byiza byayiranze. Ni inkuru yakozwe na Eric Munyantore mu buryo bw'amashusho, naho Aloys Niyonyungu ayikora mu buryo bw'inyandiko.

‎20. Igitego cya 20 ni icya myugariro wa Police FC, Issa Yakubu yatsinze Rutsiro FC. Iki gitego yagitsinze ku munota wa 90 gihita gufasha Police FC kubona amanota 3 ndetse akuramo ikabutura kubera ibyishimo bimuviramo kubona ikarita y'umutuku.

‎19. ‎Iki gitego uyu mukinnyi wa Kiyovu Sports yagtsinze Marine FC mu mukino byarangiye batsinzwe ibitego 4-2. Mutunzi Darcy yagitsinze ari  inyuma y'urubuga rw'amahina acenze myugariro wa Marine FC,Mukire Confiande ubundi arekura ishoti rijya mu izamu.

‎18. ‎‎Ubwo shampiyona yasozwaga, umukinnyi w'Amagaju FC, Tuyishime Emmanuel yatsinze igitego cyiza cyanafashije ikipe ye kuguma mu cyiciro cya mbere batsinze Muhazi United ibitego 2-1. Hazamuwe umupira ubundi uyu mukinnyi ashyiraho umutwe ari inyuma ya myugariro umupira ujya mu izamu.

‎‎17. Rutahizamu wa Rutsiro FC,Habimana Yves ,iki gitego yagitsinze  AS Kigali. Umukinnyi yamuhaye umupira unyura mu kibuga hagati uragenda unyura mu maguru ya ba myugariro arawirukankana atsinda igitego. Uyu mukino warangiye Rutsiro FC itsinze AS Kigali ibitego 2-1.

‎‎16. Iki ni igitego Sherrif Bayo wa Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali. ‎Uyu mukinnyi yahawe umupira yinjira mu rubuga rw'amahina ari ku ruhande rw'iburyo arekura ishoti rijya mu nguni y'izamu y'ibumoso . Iki gitego cyahise gufasha Kiyovu Sports gutahana amanota 3 batsinze AS Kigali 1-0 ndetse kibafasha kwizera kuguma muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

‎‎15. Ku mwanya wa 15 hari igitego David Chimezie wa Police FC yatsinze AS Kigali mu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1. ‎‎Yarekute ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina kure riragenda riruhukira mu nshingano 

‎‎14. Mu mukino Police FC yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 3-2, Hakizimana Muhadjiri hahawe umupira na Bigirimana Abeddy  undi nawe acenga rimwe arekura ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina rigenda ryikuba hasi rijya mu izamu.

‎‎13. Mu mukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0. Harimo igitego cyatsinzwe na Fall Ngagne 

‎Ku mupira Ndayishimiye Richard yari azamuye usanga Aziz Bassane ari mu rubuga rw'amahina awukozaho usubira hanze y'urubuga rw'amahina ubundi uyu rutahizamu ahita arekura ishoti akoresheje ukuguru kw'ibomoso nta gufunga umupira 

‎12. Ku mukino usoza shampiyona ikipe ya APR FC yakinnyemo na Musanze FC, Ruboneka Jean Bosco Bosco yatsinze ibitego by'amateka. 

‎Iki gitego ni ni icya 3 ku mupira Mugisha Gilbert yari ahinduye imbere y'izamu usanga Djibril Outtara awukorezaho Ruboneka Jean arekura ishoti riremereye rivamo igitego.

Ruboneka Jean Bosco ku mukino usoza shampiyona yatsinze ibitego bidasanzwe

‎11. Ku mwanya wa 11 hari igitego umukinnyi w'Amagaju FC, Bizimana Ipti Hadji yatsinze mu bitego 2-1 batsinze Muhazi United ku mukino usoza shampiyona. Twizerimana Innocent yamuhaye umupira nawe arekura ishoti ari kure y'izamu rivamo igitego.

‎10. Ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Kiyovu Sports ibitego 2-1,harimo igitego cyatsinzwe na Adama Bagayogo. Fitina Ombolenga yahinduye umupira ubundi myugariro wa Kiyovu Sports awukuraho usanga Adama Bagayogo arekura ishoti akoresheje ukuguru kw'ibomoso riragenda rinyeganyeza inshundura.

‎9. Kimwe mu bitego abafana ba Rayon Sports batazibagirwa mu mwaka ushize w'imikino harimo igitego batsinzwe na Mukura VS muri Stade Amahoro. Ni ku mupira Iraguha Hadji yari atakaje ufatwa na Boateng Mensah awuha Samson Ayilara Oladosu ari kure y'izamu arekura ishoti nta gutinzamo Khadime Ndiaye ntiyamenya uko byagenze.

‎‎8. Iki ni igitego n'ubundi cyatsinzwe ikipe ya Rayon Sports mu mukino yatsinzwemo na Mukura VS ibitego 2-1. Hazamuwe umupira ubundi Youssou Diagne awukuraho usanga Jordan Nzau Dimbumba wari uri mu nguni ya ruguru ahita arekura ishoti Khadime Ndiaye ajya gukura umupira mu nshundura.

‎7. Ku mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1,ibitego byayo byose byari byiza. Ku gitego cya kabiri Adama Bagayogo yahaye umupira mwiza Iraguha Hadji ari mu kibuga hagati aracenga yinjira yegera imbere gato arekura ishoti ryapimaga amatoni rivamo igitego 

‎6.Mu mpera za shampiyona ubwo Etincelles FC yanganyaga na AS Kigali ibitego 2-2Ishimwe Djabil ukinira Etincelles yatsinze igitego cyiza. ‎Nawe yarekuye ishoti riremereye ari kure y'izamu rijya mu nshundura.

‎‎5. Nkuko nabigarutseho haraguru ku mukino usoza shampiyona, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC yatsinze ibitego ibitego 3 wenyine abitsinda Musanze FC gusa byose byari byiza.

‎Iki ni igitego cya mbere aho Nshimirimana Ismael Pitchou yamuhaye umupira ari mu kibuga hagati undi nawe arekura ishoti riremereye mu buryo butunguranye rivamo igitego cya mbere 

‎4. Ubwo Muhazi United yatsindaga Bugesera FC 1-0,iki cyari igiye cya Joseph Sackey. Yahawe umupira ari mu kibuga hagati arekura ishoti riremereye rivamo igitego.

‎‎3. Ku mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS ibitego 4-2 ivuye inyuma habonetsemo ibitego bidasanzwe. ‎‎Iki ni igitego cya Kwitonda Allain Bacca aho yahawe umupira na Byiringiro Gilbert ari kure y'izamu ubundi akoresha ukuguru kw'ibomoso arekura ishoti riremereye rijya mu izamu. Iki kiri no mu bitego bahataniye igihembo cy'umwaka.

‎‎2. iki gitego nacyo n'icyo Niyigena Clement yatsinze muri uyu mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS ibitego 4-2. Mugisha Gilbert yateye kufura umupira ukubita mu rukuta usanga Niyigena Clement aho yari ahagaze inyuma y'urubuga rw'amahina arekura ishoti 

‎1. Ku mwanya wa mbere hari igitego cyatsinzwe na Biramahire Abbedy mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Muhazi United ibitego 2-0. Ni ku mupira yari abonye aro kure arekura ishoti rinyeganyeza inshundura. Iki ni nacyo gitego cyegukanye igihembo cy'igitego cyiza mu mwaka ushize w'imikino.

Biramahire Abbedy yishimira igitego yatsinze none kikaba cyarabaye icy'umwaka 

‎‎



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...