Ruben Amorim yavuze ko Man United nikomeza kwitwara nabi azayita

Imikino - 12/05/2025 7:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Ruben Amorim yavuze ko Man United nikomeza kwitwara nabi azayita

Nyuma y’uko Manchester United ikomeje kugenda igira ibihe bibi muri shampiyona, umutoza wayo Ruben Amorim yemeye ko ashobora kuva ku mirimo ye mu gihe ikipe ye yakomeza kwitwara nabi no mu mwaka utaha w’imikino.

Mu mukino uheruka, Manchester United yatsinzwe ibitego 2-0 na West Ham United i Old Trafford, mu gihe West Ham yari imaze imikino umunani idatsinda na rimwe.

Ibyo byatumye icyizere gikomeza gusubira inyuma ku bafana n’abayobozi ba United, cyane cyane ko iyi kipe imaze imikino irindwi idatsinda, intsinzi yayo ya vuba ikaba ari iyo yakuye ku makipe yamaze kumanuka ariyo Ipswich na Leicester.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ruben Amorim yagize ati: "Turimo gutakaza wa mwuka wo kwiyumvamo ko turi ikipe ikomeye. Kera gutsindwa mu rugo byari ikibazo gikomeye cyane, ariko ubu abantu barabyakira nk’aho nta gikomeye kibaye. Iyo ikipe nk’iyi itagitinya gutsindwa, ni ikibazo gikomeye cyane."

Amorim yakomeje avuga ko hari byinshi bigomba guhinduka atari mu bakinnyi gusa, ahubwo no mu muco w’ikipe: "Benshi batekereza ku mukino wa nyuma wa Europa League, ariko si wo kibazo. Dufite byinshi birenze ibyo dutekerezaho. Turi mu gihe cy’ingenzi mu mateka y’iyi kipe. Tugomba kugira ubutwari, tukubaka ikipe nshya, kuko niba dutangiye umwaka utaha turi mu bihe nk’ibi, jyewe sinaba ngikwiriye kuba hano."

Manchester United ubu iri ku mwanya wa 16 n’amanota 39, ibintu bitigeze bibaho kuva mu mwaka w’imikino wa 1930-31, ubwo yamanukaga mu cyiciro cya kabiri.

Amorim yavuze ko atewe isoni n’uko ibintu byifashe, yongeraho ko natsinda cyangwa agatsindwa umukino wa nyuma wa Europa League uzabera i Bilbao tariki 21 Gicurasi, impinduka zikomeye zigomba gukorwa, nk’uko byigeze kuvugwa na Ralf Rangnick mu 2021 ubwo yari umutoza w’agateganyo. Ati: "Turamutse tudahinduye byinshi, sinzaba ndi mu mwanya wanjye hano."

Ruben Amorim yashimangiye ko Manchester United nikomeza kwitwara nabi azayisiga akigendera



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...