Mu mukino uheruka, Manchester United yatsinzwe ibitego 2-0 na West Ham United i Old Trafford, mu gihe West Ham yari imaze imikino umunani idatsinda na rimwe.
Ibyo byatumye icyizere gikomeza gusubira inyuma ku bafana n’abayobozi ba
United, cyane cyane ko iyi kipe imaze imikino irindwi idatsinda, intsinzi yayo
ya vuba ikaba ari iyo yakuye ku makipe yamaze kumanuka ariyo Ipswich na
Leicester.
Mu
kiganiro n’abanyamakuru, Ruben Amorim yagize ati: "Turimo gutakaza wa
mwuka wo kwiyumvamo ko turi ikipe ikomeye. Kera gutsindwa mu rugo byari ikibazo
gikomeye cyane, ariko ubu abantu barabyakira nk’aho nta gikomeye kibaye. Iyo
ikipe nk’iyi itagitinya gutsindwa, ni ikibazo gikomeye cyane."
Amorim
yakomeje avuga ko hari byinshi bigomba guhinduka atari mu bakinnyi gusa, ahubwo
no mu muco w’ikipe:
Manchester
United ubu iri ku mwanya wa 16 n’amanota 39, ibintu bitigeze bibaho kuva mu
mwaka w’imikino wa 1930-31, ubwo yamanukaga mu cyiciro cya kabiri.
Amorim
yavuze ko atewe isoni n’uko ibintu byifashe, yongeraho ko natsinda cyangwa agatsindwa
umukino wa nyuma wa Europa League uzabera i Bilbao tariki 21 Gicurasi,
impinduka zikomeye zigomba gukorwa, nk’uko byigeze kuvugwa na Ralf Rangnick mu
2021 ubwo yari umutoza w’agateganyo. Ati: