Iyi gahunda yatangiriye
mu Karere ka Rubavu ku wa 2 Kamena 2025, aho abaturage barimo abahinzi
n’amakoperative y’abagore barenga 100 bahawe amahugurwa ajyanye no gukoresha
imashini, serivisi za Mobile Money n’uburyo bwo gucururiza kuri murandasi.
Ali Monzer, Umuyobozi
Mukuru wa MTN Rwanda, yavuze ko iyi gahunda igamije gutanga ubushobozi bwatuma
abaturage bahanga udushya, biteza imbere kandi bisanga mu isi y’ikoranabuhanga.
Yagize ati: "Icyo
dushaka ni ugutanga uburyo bufasha urubyiruko n’abandi baturage kwiga, gushyira
mu bikorwa ibitekerezo byabo no kugera ku nzozi zabo binyuze mu
ikoranabuhanga."
Yakomeje avuga ko mu
Karere ka Rubavu, aho ubuhinzi bugize igice kinini cy’imibereho y’abaturage, ari
ingenzi ko abaturage bigishwa uburyo bwo gukoresha 'e-commerce' kugira ngo
babashe kugurisha ibyo bakora ku masoko yo mu gihugu no hanze yacyo.
Ati: "Turabigisha
uburyo bashobora gucuruza umusaruro wabo hifashishijwe murandasi, ndetse
bakanishyurwa bakoresheje Mobile Money."
Mu gushyigikira iyi
gahunda, MTN Rwanda yatanze mudasobwa nshya 10 ku kigo Hanga Hub Rubavu. Meya
w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yavuze ko izi mudasobwa zigiye gufasha
abantu benshi kugera ku bumenyi batabashaga kubona mbere.
Yagize ati: "Izi
mudasobwa zizakoreshwa n’abantu benshi bajya muri iki kigo bashaka kwiga.
Bizafasha mu kongera ubumenyi ku bijyanye n’imari n’ikoranabuhanga."
Gahunda ya Y’ello Care
izakomeza no mu turere twa Rutsiro, Kirehe na Gatsibo. Ni gahunda imaze imyaka
18 ikorwa, igamije gufasha abaturage guhindura imibereho yabo biciye mu
ikoranabuhanga.
David Iranzi w’imyaka 20,
utuye i Gisenyi akaba afite uruganda rukora ibikoresho by’ububaji rwitwa
Bashions Ltd, yashimiye MTN Rwanda kubera ko yahaye agaciro ibikenewe n’abakora
akazi nk’ake.
Yagize ati: "Uyu ni umusanzu ukomeye kuri twe. Iki kigo Hanga Hub tugifata nk’aho dukorera. Dukeneye ibikoresho n’ubumenyi nk’ubu buri munsi."