Rubavu: MTN Rwanda yatangije gahunda yayo ya ‘Y’ello Care’ igamije kongerera abaturage ubumenyi bw’ikoranabuhanga

Kwamamaza - 04/06/2025 8:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Rubavu: MTN Rwanda yatangije gahunda yayo ya ‘Y’ello Care’ igamije kongerera abaturage ubumenyi bw’ikoranabuhanga

Mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga, sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yatangije gahunda y’amezi atatu yiswe ‘Y’ello Care’ igamije kongerera abaturage ubushobozi bwo kumenya no gukoresha ikoranabuhanga.

Iyi gahunda yatangiriye mu Karere ka Rubavu ku wa 2 Kamena 2025, aho abaturage barimo abahinzi n’amakoperative y’abagore barenga 100 bahawe amahugurwa ajyanye no gukoresha imashini, serivisi za Mobile Money n’uburyo bwo gucururiza kuri murandasi.

Ali Monzer, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yavuze ko iyi gahunda igamije gutanga ubushobozi bwatuma abaturage bahanga udushya, biteza imbere kandi bisanga mu isi y’ikoranabuhanga.

Yagize ati: "Icyo dushaka ni ugutanga uburyo bufasha urubyiruko n’abandi baturage kwiga, gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo no kugera ku nzozi zabo binyuze mu ikoranabuhanga."

Yakomeje avuga ko mu Karere ka Rubavu, aho ubuhinzi bugize igice kinini cy’imibereho y’abaturage, ari ingenzi ko abaturage bigishwa uburyo bwo gukoresha 'e-commerce' kugira ngo babashe kugurisha ibyo bakora ku masoko yo mu gihugu no hanze yacyo.

Ati: "Turabigisha uburyo bashobora gucuruza umusaruro wabo hifashishijwe murandasi, ndetse bakanishyurwa bakoresheje Mobile Money."

Mu gushyigikira iyi gahunda, MTN Rwanda yatanze mudasobwa nshya 10 ku kigo Hanga Hub Rubavu. Meya w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yavuze ko izi mudasobwa zigiye gufasha abantu benshi kugera ku bumenyi batabashaga kubona mbere.

Yagize ati: "Izi mudasobwa zizakoreshwa n’abantu benshi bajya muri iki kigo bashaka kwiga. Bizafasha mu kongera ubumenyi ku bijyanye n’imari n’ikoranabuhanga."

Gahunda ya Y’ello Care izakomeza no mu turere twa Rutsiro, Kirehe na Gatsibo. Ni gahunda imaze imyaka 18 ikorwa, igamije gufasha abaturage guhindura imibereho yabo biciye mu ikoranabuhanga.

David Iranzi w’imyaka 20, utuye i Gisenyi akaba afite uruganda rukora ibikoresho by’ububaji rwitwa Bashions Ltd, yashimiye MTN Rwanda kubera ko yahaye agaciro ibikenewe n’abakora akazi nk’ake.

Yagize ati: "Uyu ni umusanzu ukomeye kuri twe. Iki kigo Hanga Hub tugifata nk’aho dukorera. Dukeneye ibikoresho n’ubumenyi nk’ubu buri munsi."

MTN Rwanda yatangiriye gahunda yayo ya 'Y'ello Care' mu karere ka Rubavu

Ni gahunda igamije guhugura abaturage ku bijyanye n'ubumenyi bw'ikoranabuhanga

Abaturage bahuguwe ku buryo bakora ubuhinzi bwabo mu buryo bubabyarira inyungu bifashishije murandasi na Mobile Money

Hahuguwe abaturage n'amakoperative 

MTN Rwanda yatanze mudasobwa nshya zigera ku 10 zitezweho gutanga umusaruro ushimishije ku batuye aka karere 

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwashimiye MTN Rwanda ku bw'iki gikorwa cy'indashyikirwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...