Rubavu: Korali Ministers of God yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa "Rusi" - VIDEO

Iyobokamana - 24/11/2025 9:06 AM
Share:
Rubavu: Korali Ministers of God yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa "Rusi" - VIDEO

Itsinda ry’abaririmbyi babarizwa muri Korali Ministers of God yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Mbugangali mu Karere ka Rubavu bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Rusi.’

Iyi ndirimbo y’amashusho isohotse nyuma y’umwaka umwe gusa iyi Korali itangiye umurimo kuko yavutse mu Ukwakira 2024 ifite intumbero yo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Korali Ministers of God igizwe n’ingeri zitandukanye zirimo abakuze n’urubyiruko bahuje umugambi wo kwamamza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku Isi yose binyuze mu gukoresha impano zabo zo kuririmba.

Iyi ndirimbo yabo y’uburiza ivuga hejuru y’inkuru yo muri Bibiliya Yera mu gitabo cya Rusi igaruka ku mugore witwa Nawomi wapfushije umugabo we n’abahungu be babiri maze mu bakazana be havamo umwe witwa Rusi yiyemeza kunamba kuri nyirabukwe kugeza ubwo yakoze indahiro agaragaza ko atazamusiga.

Rusi 1:16-17 Rusi aramusubiza ati ati “ Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye, aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantandukanya nawe atari urupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.”

Bifashishije iyi nkuru, Korali Ministers of God batanze ubutumwa bwo gukangurira abantu gufata icyemezo cyo gukurikira Yesu nk’umuyobozi w’ubuzima bwawe, ufite n’ububasha bwo guhindura amateka y’ubuzima.

Umwe mu bayobozi b’iyi Korali yatangaje ko iyi ndirimbo y’uburiza ibimburiye izindi nyinshi bitegura gushyira hanze mu bihe biri imbere kandi ko bazarushaho kuzisakaza ku mbuga nkoranyambaga kugira ubutumwa bugere kuri benshi.

Yagize ati: “Intego yacu ni iyo gukorera Imana, turirimba, by’umwihariko tubwiriza ubutumwa bwiza abatuye isi binyuze mu bihimbano by’umwuka. Bibiliya ndetse n’umwuka w’ubuhanuzi ni yo soko tuvomamo.”

Yakomeje avuga ko kuko umurimo wa data ari mugari Korali Ministers of God biyemeje gufatanya n’abandi bahuje umuhamagaro nk’uko bose bahamagariwe kwamamaza ishimwe ry’iyabahamagaye.

Korali Ministers of God ifite gahunda ndende yo gutegura ibitaramo byaguse n’amavuna mu rwego rwo kwagura umurimo w’ivugabutumwa, kandi basaba inshuti zabo kubazirikana mu masengesho yabo ya buri munsi kugira ngo bakoreshe umuhamagaro wabo neza.

Umuziki wa Gospel wungutse Korali nshya yitwa "Ministers of God" yinjiranye indirimbo "Rusi"

REBA INDIRIMBO "RUSI" YA MINISTERS OF GOD CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...