Rubavu: Ibyihariye kuri Korali Abatwaramucyo yatangijwe n'umugabo n'umugore we mu 1976

Iyobokamana - 14/11/2025 5:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Rubavu: Ibyihariye kuri Korali Abatwaramucyo yatangijwe n'umugabo n'umugore we mu 1976

Korali Abatwaramucyo yo muri ADEPR Rubavu irakataje mu rugendo rw'ivugabutumwa mu ndirimbo zomora imitima y'abatuye isi aho muri iyi minsi iri gusangiza abakunzi bayo indirimbo zigize album yabo nshya.

Abatwaramucyo choir yatangijwe mu mwaka wa 1976 bigizwemo uruhare n’umugabo n’umugore we, Bariyanga Theoneste na Nyirarukundo Esther, mu ntego yo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo z’ivugabutumwa.

Nyuma yo gukora ingendo z’ivugabutumwa n’amavuna mu duce dutandukanye tw'igihugu, abaririmbyi biyongereye bagera kuri 30, maze bagira igitekerezo cyo gushaka izina rya Korali, bahitamo "Abatwaramucyo Choir", icyo gihe hari mu 1978.

Kuva icyo gihe, Korali Abatwaramucyo yakomeje gukura, igwiza ibigwi n'igikundiro cyinshi ku bw'ibihangano byayo byafashije benshi komatana n'Imana. Kugeza ubu ifite abaririmbyi 95, aho abagabo ari 26, abagore 69.

Perezida w’iyi korali, Niyitegeka Pascal w'imyaka 35, yabwiye inyaRwanda ko Imana yabanye nabo kuva mu bwana kugera uyu munsi wa none aho bari bakomeje gukoreshwa nayo mu murimo w'iyogezabutumwa.

Ati: "Bagiye badushyiramo tukiri abana, none dore igihe kirageze turi twebwe kuyiyobora. Ni twe Imana iri gukoresha mu gushyira mu bikorwa ibyo yagiye ivugana n’ababyeyi bacu kera tutarajya muri Chorale Abatwaramucyo."

Ubu, Abatwaramucyo Choir iri gushyira hanze indirimbo 8 z'amajwi ndetse n'amashusho zigize album nshya, aho indirimbo ebyiri zimaze gusohoka. Hari hashize ukwezi kumwe aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo bise "Nzajya Mbyirata".

Indirimbo yabo nshya "Hari Impamvu Tukwemera" yageze hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ni iya kabiri mu ndirimbo 8 zigize album yabo nshya. Ni indirimbo igaragaza umwimerere w’ubukaka bw'iyi Korali ndetse n’umutima wo gushima Imana, nk'ubudasa bwa Korali Abatwaramucyo.

Abatwaramucyo Choir barashima Imana yabanye nayo mu rugendo rw'ivugabutumwa bamazemo imyaka myinshi kuva mu 1976

Nyirarukundo Esther ni we watangije Korali Abatwaramucyo ari kumwe n'umugabo we mu 1976

Perezida wa Korali Abatwaramucyo, Niyitegeka Pascal

REBA INDIRIMBO NSHYA "HARI IMPAMVU TUKWEMERA" YA KORALI ABATWARAMUCYO

REBA INDIRIMBO "NZAJYA MBYIRATA" YA KORALI ABATWARAMUCYO 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...