Ibirori byo kwinjiza aba bahanzi bizabera mu mujyi wa Los Angeles, kuri Peacock Theater, ku itariki ya 8 Ugushyingo 2025. Biteganyijwe ko bizatambutswa ku nsakazamashusho za Disney+, ABC na Hulu.
Mu cyiciro cy’abaririmbyi (Performer Category), hazinjira OutKast, itsinda ry’abahanzi André 3000 na Big Boi, ryagize uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya hip-hop binyuze mu ndirimbo nka Hey Ya! na Ms. Jackson.
The White Stripes, rizwi cyane ku ndirimbo Seven Nation Army imaze kuba indirimbo ndangamateka mu mikino n’ahandi hose ku isi, na Cyndi Lauper, umuhanzikazi wagize uruhare rukomeye mu kugaragaza uburenganzira bw’abagore binyuze mu muziki we, by'umwihariko ku ndirimbo nka Girls Just Want to Have Fun.
Itsinda Soundgarden rizwi nk’imwe mu nkingi za grunge rock, rizwi cyane ku ndirimbo Black Hole Sun, na ryo ryashyizwe mu bazinjira muri Rock and Roll Hall of Fame.
Uretse aba bahanzi, abandi nka Chubby Checker, wamamaye cyane ku ndirimbo The Twist, Joe Cocker, uzwi ku ndirimbo With a Little Help from My Friends, ndetse na Bad Company, itsinda ryamamaye cyane mu myaka ya za 70, na bo bazahabwa icyubahiro.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Entertainment Weekly , uru rutonde rugaragaza uburyo Rock and Roll Hall of Fame ikomeje kwagura amarembo yayo ikakira abahanzi baturutse mu njyana zitandukanye.
Muri uyu muhango, hatanzwe n'ibihembo byihariye birimo Musical Influence Award yahawe Salt-N-Pepa hamwe na Warren Zevon kubera uruhare bagize mu guhindura imiterere y’injyana zabo.
Thom Bell, Nicky Hopkins, na Carol Kaye bahawe Musical Excellence Award kubera ubuhanga budasanzwe bagaragaje mu myandikire no mu itunganywa ry’indirimbo, naho Lenny Waronker yahawe Ahmet Ertegun Award, igihembo gihabwa abateje imbere ubucuruzi bw'umuziki ku rwego mpuzamahanga.
Ibirori bitegerejweho guhuza abakunzi b’umuziki baturutse impande zose z’isi, bikazaba umwanya udasanzwe wo guha icyubahiro ibikorwa by’indashyikirwa by’aba bahanzi bagize uruhare rukomeye mu gutunganya amateka ya Rock and Roll n’injyana zituruka kuri yo.