Kuva mu mwaka wa 2014, iki gitaramo kimaze imyaka 12 gitegurwa mu rwego rwo gusigasira umuco Nyarwanda, guhuza Abanyarwanda no guteza imbere impano z’abahanzi n’amatorero gakondo.
Nyuma yo kuba ngarukamwaka, “I Nyanza Twataramye” yaje guhuzwa n’Umuganura, ikaba iba buri mwaka ku mugoroba w’uyu munsi mukuru, aho Abanyarwanda basangira umusaruro kandi bakanishimira ibyiza bagezeho.
Igitaramo cy’uyu mwaka kiraba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), kibere ku Ngoro y’Abami mu Rukari, i Nyanza.
Mu biteganyijwe kuranga uyu munsi harimo umwiyereko w’inyambo, imbyino gakondo, inanga ndetse n’ibitaramo by’abahanzi n’amatorero.
Riderman, Sophie Nzayisenga, Itorero Urugangazi, Itorero Isonga, Symphony Band, ndetse n’abandi bahanzi b’umuco baraza gutarama muri iki gitaramo cyo kongera kwishimira umurage w’umuco nyarwanda no guhuriza hamwe abantu mu byishimo by’Umuganura.
Mu butumwa bushishikariza Abanyarwanda kwitabira iki gitaramo, Akarere ka Nyanza kabinyujije ku mbuga nkoranyambaga zako, kasabye abakunzi b’umuco kuza kwitabira “I Nyanza Twataramye XII”, aho bose bahawe ikaze ku Ngoro y’Abami mu Rukari.

Sophia Nzayisenga ni umwe mu bari butarame mu gitaramo "I Nyanza Twataramye"

Umuraperi Riderman ategerejwe mu gitaramo "I Nyanza Twataramye"
