Ni
igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 11 Ukuboza 2025, muri
Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.
Mu
gace ka “Meet Me Tonight”, Coach Gael, washinze Kigali Universe, yaganiriye
n’urubyiruko ku by’ingenzi bikubiyemo amahitamo, inzozi n’ubushabitsi.
Yatangaje
ko kuva akiri umwana yifuzaga kuzaba Guverineri wa Banki Nkuru, ndetse ngo
yatekerezaga ko azajya “asinya ku noti z’amafaranga zisohoka mu gihugu”.
Mu
butumwa bwe, Coach Gael yashimangiye ko intsinzi ishingira ku mahitamo umuntu
akora buri munsi.
Yabwiye
urubyiruko ko gutangira akazi ko kwikorera bitagira igihe runaka cyiza, ko
ahubwo bishingira ku kwiyemeza. Yatanze ingero z’abagize impinduka ku isi
barimo:
Mark
Zuckerberg, washinze Facebook afite imyaka 12, nyuma akagura Instagram mu
rugendo rwageze kuri Meta;
Umushinwa
washinze KFC, watangiye afite imyaka 66 kandi ubucuruzi bwe bukagera ku rwego
rw’isi.
Uyu
mugabo yavuze ko mu buzima bwe yatangiye Business ze eshatu zose ariko zose
zirahombye. Yibutse urugendo rwe kuva afite imyaka 18, ubwo yaranguraga CD
akazicuruza, ariko agarutse asanga yahombye;
Mu
gihe yari muri Amerika, we na Kenny Mugarura batekereje Business y’inkoko 2000,
ariko nayo irahomba; Nyuma binjira mu buhinzi, ariko ntibyabahiriye.
Nubwo
bimeze gutyo, yavuze ko ibyo bihombo byamubereye isomo rikomeye:
Coach
Gael yavuze ko kuba yarashoye imari mu myidagaduro bishingiye ku rukundo rwe
kuri uyu mwuga, ariko kandi abwira urubyiruko ko buri wese ahitamo inzira
imuhuza n’intego ze.
Yagarutse
ku mahirwe menshi ariho uyu munsi, harimo Internet na AI, avuga ko “uyu munsi
umuntu ashobora gukora ikintu cyose uko abyifuza.”. “Mwari mubizi ko buri wese
wicaye aha afite ububasha bwo kugera ku makuru mu buryo bwihuse, mu buryo bwiza
kandi bunononsoye kuruta Bill Clinton ubwo yabaga Perezida wa Amerika.”
Yungamo
ati “Amahirwe dufite ubu nonaha ariko mba mbona dukinisha cyane, ni uko dufite
uburenganzira ku ikoranabuhanga noneho haje AI, badushyiriraho ibintu byose.
Ntekereza ko ibyo bintu bifite ingufu cyane tutabasha gutekereza. Usanga uburyo
tubikoresheje ni ubwo kwishimisha gusa, yego nabyo si bibi ariko bigire umwanya
wabyo.”
Ku
bijyanye no kuba yasimbuza bamwe mu bahanzi batandukanye na Sosiyete y’umuziki
we ya 1:55 AM, yavuze ko ibyo abifata nk’Ibintu bisaba kwitondera.
Iki
gikorwa cyasize benshi bigaragara ko bungutse ubumenyi bukomeye mu buryo bwo
gutangira no gucunga umushinga, mu gihe abandi bishimiye umunezero w’umuco
n’imyidagaduro byaranze ijoro.
Abitabiriye
basusurukije kandi na Riderman na Gisa Cy’Inganzo. Riderman yacuranze indirimbo
ze zakanyujijeho mu myaka myinshi zose zigahagurutsa abafana, mu gihe Gisa
cy’Inganzo we yinjije ubuhanga bwe mu bihangano byuje ubugwaneza n’ubutumwa,
bituma igitaramo kirushaho gususuruka.
Ariko
kandi umuraperi Logan Joe ntiyabashije kuririmba muri iki gitaramo n’ubwo yari
kuri gahunda, kuko ubwa mbere ahamagarwa atabonetse ku gihe yari yahawe.

Umuraperi Riderman yataramiye abitabiriye igitaramo cy'urwenya cya Gen-z Comedy cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025

Riderman yifashishije indirimbo ze zinyuranye zakunzwe mu myaka irenga 19 ishize ari mu muziki, yanyuze abitabiriye Gen-z Comedy

Amagana y'abafana yafatanyije na Riderman kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakomeje izina rye mu rugendo rwe rw'umuziki





Riderman yaririmbye ananyuzamo agatanga ubutumwa bujyanye no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Coach Gael ari kumwe n'abavandimwe be bitabiriye igitaramo cya Gen-z Comedy kiba kabiri mu kwezi mu rwego rwo gususurutsa Abanya-Kigali

Umunyarwenya wamamaye nka 'Umushumba' yongeye kugaragaza ko ari uwo guhanga amaso mu gususurutsa abantu

Abanyarwenya Mugisha na Rusine banahurira muri filime bataramiye abantu muri Gen-z Comedy

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Papa Iddy yafatanyije na Mugisha na Rusine ku rubyiniro muri iki gitaramo


Umunyarwenya Ravanelly, 'D'amour Selemani ku rubyiniro rwa Gen-z Comedy yabereye muri Camp Kigali

Umunyarwenya Pilate uri mu bagezweho muri iki gihe yisunze ingingo zinyuranye atembagaza benshi

Coach Gael yatanguwe na Rwema amuha impano y'ifoto yashushanyije, amushimira uruhare rwe mu guteza imbere ubuhanzi






Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru, Muhinde yongeye kunezeza amagana y'abantu yitabiriye iki gitaramo cya Gen-z Comedy giterwa inkunga na Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda

Umushoramari Coach Gael ari kumwe na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy, aganiriza abitabiriye binyuze mu gace ka "Meet me Tonight"



Gisa cy'Inganzo yataramye muri Gen-z Comedy, avuga ko yihaye intego nshya mu rugendo rwe rw'umuziki

Umunyarwenya Rumi yumvikanishije ko umwaka wa 2025 wagenze neza kuri we binyuze muri ibi bitaramo by'urwenya


Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM ari kumwe n'umunyarwenya Rumi muri iki gitaramo kizamura impano z'abakiri bato














GISA CY'INGANZO YAGARUTSE KU GITARAMO CYA THE BEN, ANATARAMIRA MURI GEN-Z COMEDY
MUGISHA NA RUSINE BATARAMIYE ABITABIRIYE IGITARAMO CYA GEN- Z COMEDY
COACH GAEL YAGARUTSE KU RUGENDO RWE MU ISHORAMARI N'UBURYO YAKURIKIYE INZOZI ZE
