Richard Nick Ngendahayo yatanze umusogongero wa Album mbere y’igitaramo i Kigali

Iyobokamana - 30/05/2025 10:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Richard Nick Ngendahayo yatanze umusogongero wa Album mbere y’igitaramo i Kigali

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo yasohoye “Amenya”, indirimbo nshya iri kuri Album ye ya gatatu, mu gihe ari no kwitegura igitaramo gikomeye yise “Niwe Healing Live Concert”, kizabera muri BK Arena ku wa 23 Kanama 2025.

Iyi ndirimbo yasohotse uyu munsi tariki 30 Gicurasi 2025, ikaba iboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki. “Amenya” niyo ndirimbo ya kabiri kuri iyi Album nubwo kugeza ubu izina ry’iyi alubumu ritarashyirwa ahagaragara. Iyi ndirimbo ikurikiye “Uri Byose Nkeneye”, iyabanje kuza ku isonga mu butumwa bw’iyobokamana, igafasha benshi gusubiza amaso ku Mana no kuyegurira ubuzima bwabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko iyi ndirimbo ari igice cy’inkuru ndende y’Imana ari kubwira abantu binyuze muri we, kandi ko yayisohoye nk’igice kimwe cy’urugendo rugana ku gitaramo cye cy’umwihariko kizahuza imbaga y’abaramyi, abizera n’abashaka guhura n’Imana mu buryo bwagutse.

Yagize ati “Indirimbo ‘Amenya’ ni ijwi ry’Imana rigera ku bantu bose muri iki gihe. Nishimiye kuyisangiza abatuye isi nk’uko Imana yabimbwiye. Ndashaka ko abantu bayumva, bakumva n’ubutumwa burimo, by’umwihariko muri uru rugendo tugana ku gitaramo cyanjye ‘Niwe Healing Live Concert’.”

Iki gitaramo, giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 23 Kanama 2025, kizabera muri BK Arena i Kigali, kikaba kitezweho guhuza abantu b’ingeri zose mu masengesho, kuramya no kwinjira mu mwuka w’Imana.

Ni igitaramo gitegurwa nyuma y’imyaka ibiri Richard Nick Ngendahayo akora ibikorwa by’ivugabutumwa mu buryo bwa ‘Live Concert’ mu nsengero zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abarizwa, ariko noneho akaba yiteguye kwinjira mu rwego rwo hejuru asanga imitima y’abatari bake.

Richard arangwa no kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bukomeye, buganisha ku komora ibikomere, gusubiza ibyiringiro no kubaka ukwizera. Ni nayo ntego iri inyuma ya “Niwe Healing Live Concert”, igitaramo giteganyijwe kuba isoko y’ubuzima bushya ku bazitabira.


Richard Nick Ngendahayo akomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bw’Imana ku mitima ya benshi, byatumye yongera gukora mu nganzo


Richard yavuze ko indirimbo ‘Amenya’ ndetse na ‘Uri byose nkeneye’ ari umusogongero wa Album ye ya Gatatu ari gutegura 


Igitaramo “Niwe Healing Live Concert” azagihuriramo n’abaramyi yatumiye, ndetse kizaba tariki 23 Kanama 2025 muri BK Arena

 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘AMENYA’ YA RICHARD NICK NGENDAHAYO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...