Iyi ndirimbo yasohotse uyu munsi
tariki 30 Gicurasi 2025, ikaba iboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.
“Amenya” niyo ndirimbo ya kabiri kuri iyi Album nubwo kugeza ubu izina ry’iyi
alubumu ritarashyirwa ahagaragara.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,
Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko iyi ndirimbo ari igice cy’inkuru ndende
y’Imana ari kubwira abantu binyuze muri we, kandi ko yayisohoye nk’igice kimwe
cy’urugendo rugana ku gitaramo cye cy’umwihariko kizahuza imbaga y’abaramyi,
abizera n’abashaka guhura n’Imana mu buryo bwagutse.
Yagize ati “Indirimbo ‘Amenya’ ni
ijwi ry’Imana rigera ku bantu bose muri iki gihe. Nishimiye kuyisangiza abatuye
isi nk’uko Imana yabimbwiye. Ndashaka ko abantu bayumva, bakumva n’ubutumwa
burimo, by’umwihariko muri uru rugendo tugana ku gitaramo cyanjye ‘Niwe Healing
Live Concert’.”
Iki gitaramo, giteganyijwe ku wa
Gatandatu, tariki 23 Kanama 2025, kizabera muri BK Arena i Kigali, kikaba
kitezweho guhuza abantu b’ingeri zose mu masengesho, kuramya no kwinjira mu
mwuka w’Imana.
Ni igitaramo gitegurwa nyuma
y’imyaka ibiri Richard Nick Ngendahayo akora ibikorwa by’ivugabutumwa mu buryo
bwa ‘Live Concert’ mu nsengero zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika aho abarizwa, ariko noneho akaba yiteguye kwinjira mu rwego rwo hejuru
asanga imitima y’abatari bake.
Richard arangwa no kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bukomeye, buganisha ku komora ibikomere, gusubiza ibyiringiro no kubaka ukwizera. Ni nayo ntego iri inyuma ya “Niwe Healing Live Concert”, igitaramo giteganyijwe kuba isoko y’ubuzima bushya ku bazitabira.
Richard Nick Ngendahayo akomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bw’Imana ku mitima ya benshi, byatumye yongera gukora mu nganzo
Richard yavuze ko indirimbo ‘Amenya’
ndetse na ‘Uri byose nkeneye’ ari umusogongero wa Album ye ya Gatatu ari
gutegura
Igitaramo “Niwe Healing Live Concert”
azagihuriramo n’abaramyi yatumiye, ndetse kizaba tariki 23 Kanama 2025 muri BK
Arena
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘AMENYA’
YA RICHARD NICK NGENDAHAYO