Byabereye
kuri Mövenpick Hotel Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22
Ugushyingo 2025. Ni umusangiro wagaragaye nk’umwanya wo kongera guhuzwa
n’abavandimwe bahuriye mu murimo w’Imana, ndetse n’igihe cyo guhanga amaso
urugendo rushya ari kwitegura.
Mu
batumirwa bagaragaye muri ibi birori harimo Israel Mbonyi, umuhanzi ufite izina
rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana; Prosper Nkomezi, wamenyekanye
mu bihangano bikora ku mitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana; Theo
Bosebabireba, umaze imyaka myinshi mu muziki wa Gospel; ndetse na Uwitonze Clementine [Tonzi] , umwe mu baramyi bakunzwe kandi bafite amateka akomeye muri uru
rwego.
Bose
bari bahuje umunezero, ingendo z’umurimo w’Imana, n’ukwishimira imyaka 25
Richard amaze akorera Umwami.
Richard,
unafite imyaka ibarirwa mu 38 mu murimo w’Imana, yavuze ko iki gikorwa cyari
gifite intego yo gushima Imana, gushimira abaramyi bagenzi be ndetse no kubaha
ikaze nk’abantu bahuriye mu iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda.
Mu
butumwa yanyujije ku Instagram ku Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, yagize
ati “Mu ijoro ryashize, njye, umugore wanjye n’itsinda ryanjye twagiranye
umusangiro mwiza hamwe n’abaramyi ndetse n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana
bagenzi banjye muri Movenpick Kigali. Ndashimira ubumwe, ubusabane n’urugendo ruturi imbere.”
Uyu
musangiro w’ubusabane uje mu gihe Richard ari mu myiteguro ikomeye y’igitaramo
gikomeye yitegura gukorera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025.
Ni
kimwe mu bitaramo bikomeye byitezwe mu muziki wa Gospel muri uyu mwaka, dore ko
kizaba kirimo ibice byinshi bigaragaza urugendo rwe rw’imyaka 38, ibihe
by’amashimwe n’amateka yagiye amuranga mu murimo w’Imana.
Amatike
yo kwinjira muri iki gitaramo ari kuboneka ku rubuga www.ticqet.rw, kandi hari
icyizere ko abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bazitabira ari benshi,
hashingiwe ku mbaraga n’ingaruka z’ibihangano bya Richard ku mitima ya benshi.
Uyu mugoroba w’ihumure n’ubusabane uzasiga amateka mu rugendo rwa Richard Nick Ngendahayo nk’umuhanzi uharanira guhuriza hamwe abaramyi, kubaka icyerekezo kimwe mu ndirimbo zubaka, no gushyira imbere ubumwe n’urukundo mu murimo w’Imana.

Richard
Nick yakira abaramyi bagenzi be mu mugoroba wuzuyemo ibyishimo n’ituze

Israel
Mbonyi mu baramyi bataramanye na Richard Nick Ngendahayo mu mugoroba wihariye

Theo
Bosebabireba yifatanya na bagenzi be mu musangiro wo gushima Imana no kongera
ubumwe

Prosper Nkomezi agaragara mu busabane n’abandi baramyi mu birori byateguwe na Richard Nick

















Tracy Agasaro [Uri iburyo] uzayobora igitaramo cya Richard Nick ari kumwe na mugenzi we Phanny Wibabara









Umuramyi Aime Uwimana wizihiza imyaak 30 ishize ari mu rugendo rwo kwamamaza ingoma y'Imana





Richard Nick Ngendahayo ari kumwe n'umugore we [Uri iburyo] bakiriye ku meza abaramyi










Umuramyi Dominic Nic wamamaye mu ndirimbo 'Ashimwe' [Uri iburyo]





Tonzi aramukanya na Richard Nick Ngendahayo mbere yo gutaramira i Kigali tariki 29 Ugushyingo 2025



Uhereye ibumoso: Gaby Kamanzi, Tonzi ndetse na Phanny Wibabara

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rene Patrick


Alex Dusabe witegura igitaramo "Umuyoboro 25 Years" azakorera muri Camp Kigali, tariki 14 Ukuboza 2025




Arsene Tuyi wamamaye mu ndirimbo 'Umujyi w'Amashimwe'

Phanny Wibarara wamamaye mu itsinda 'The Sisters'



Harabura iminsi itandatu, Richard Nick Ngendahayo agataramira mu nyubako ya BK Arena
