Richard Nick Ngendahayo umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wakunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibuka", "Niwe", "Ntwari batinya" n'izindi, arashyira hanze indirimbo nshya yise “Uri Byose Nkeneye”, ku wa Kabiri, tariki 22 Mata, saa saba z’amanywa (1PM) ku mbuga zose zicuruza umuziki ziri kuri internet.
“Uri Byose Nkeneye” ni indirimbo y’amasengesho yuje amagambo yo kwinginga no kugaragaza urukundo rukomeye ku mana. Ni ubuhamya butuje, bukomeye kandi bw’umwihariko bwerekana ko nta kindi cy’ingenzi kirenze kwisunga Imana mu rugendo rukomeye tubamo muri iyi isi, ikaba ari yo soko y’ibyiringiro n’ubuzima.
Mu butumwa bwuje imbaraga yatanze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Richard Nick Ngendahayo yavuze ati: Icyuho kirujujwe, inanga ziramanuwe, imirya irasubiranye, ijwi rirangururira mu butayu rigarutse ryumvikana ubudagagarara. Ubwo isaha y'Uwiteka Nyiringabo Uwera wa Israel igeze, mumfashe tumucire bugufi, turangurura tuti "Uri byose nkeneye", maze rero mwarakoze kuntegereza mwihanganye, Yesu abahe umugisha mwinshi, murakarama".
Iyi ndirimbo ni intangiriro y’ibindi bihangano bikomeye biri gutunganywa kuri album ya gatatu ya Richard Nick Ndendahayo, ifatwa nk’inyongera y’icyizere ku bwoko bw’Imana bikafasha kurushaho kwegera Imana no guhemburwa imitima. Yasabye abakunzi be gutegerezanya amatsiko tariki 22 Mata 2025 saa saba z’amanywa aho azabagezaho indirimbo ye nshya “Uri Byose Nkeneye” kuri YouTube n’ahandi hose hagezwa umuziki w’iki gihe!.
Richard Nic Ngendahayo ageze kure imyiteguro ya Album ya gatatu
REBA INDIRIMBO "NIWE" YA RICHARD NIC NGENDAHAYO