RIB yataye muri yombi uwari umuyobozi muri NAEB kubera ruswa

Amakuru ku Rwanda - 18/07/2025 7:20 AM
Share:

Umwanditsi:

RIB yataye muri yombi uwari umuyobozi muri NAEB kubera ruswa

Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), Habiyambere Maurice, aho akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo n'iyezandonke.

RIB ibinyujije kuri X yavuze ko Habiyambere Maurice afunzwe nyuma y'iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ye ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha. 

RIB iburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko  kunyuranya nabyo bibakurura mu bikorwa bihanwa n’amategeko. 

Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kandi rushimira abantu bose bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu batangira amakuru ku gihe ku batanga cyangwa bakira ruswa, ku bakoresha umwanya w’umurimo barimo mu nyungo zabo bwite no ku babahishira imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...