RIB yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X. Yavuze ko yafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa WASAC Prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo. Yavuze ko bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha, gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
RIB yavuze ko ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hatunganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwishimiye abagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa.
RIB yakomeje kuburira abantu kudakoresha umwanya w'akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n'amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya ku bw'ineza ya rubanda.