RIB yataye muri yombi ‘umuvugabutumwa’ wagaragaye asaba abantu amafaranga kugira ngo batagira ibyago by'urupfu

Inkuru zishyushye - 21/10/2025 9:49 AM
Share:

Umwanditsi:

RIB yataye muri yombi ‘umuvugabutumwa’ wagaragaye asaba abantu amafaranga kugira ngo batagira ibyago by'urupfu

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel wagaragaye atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by'urupfu.

RIB yabitangaje Kuri uyu wa Kabiri ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko ifatanyije na Polisi y’u Rwandayafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by'urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk'ituro. 

Yavuze ko afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB na Polisi barasaba abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere. RIB na Polisi barihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu ko batazihanganirwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...