RIB yataye muri yombi abarimo Umuyobozi wa Rwanda FDA kubera inzoga zitujuje ubuziranenge

Amakuru ku Rwanda - 13/08/2026 10:56 AM
Share:

Umwanditsi:

RIB yataye muri yombi abarimo Umuyobozi wa Rwanda FDA kubera inzoga zitujuje ubuziranenge

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abarimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cya RIB habereye ikiganiro n’abanyamakuru mu gikorwa cyo kwerekana abantu bakekwaho ibyaha isano n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku baturage. 

Mu berekanwe harimo abayobozi bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) bakaba barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Prof. Emile Bienvenu.

Abandi bayobozi bakurikiranywe na RIB, ni abo mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’abandi bo mu nzego z’ibanze. Muri rusange abatawe muri yombi ni 18 barimo 10 bo muri Rwanda FDA, batatu na RSB na batanu bo mu nzego z'ibanze.

Abayobozi ba Rwanda FDA na RSB bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite. Ni mu gihe abo mu nzego z’ibanze bakurikiranyweho icyaha cyo kuba ikitso ku guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Kuva hatangiye igikorwa cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, RIB imaze kwakira Dosiye 91 zifitanye isano n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku baturage. 


RIB yataye muri yombi abayobozi barimo Prof. Emile Bienven wa Rwanda FDA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...