Ibi byaha byagaragaye
hagati ya tariki ya 7 Mata n’iya 3 Nyakanga 2025. Raporo ya RIB igaragaza ko
ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byiyongereyeho 8.4% ugereranyije
n’umwaka ushize, aho byavuye kuri 191 bigera kuri 207. Ni umubare uri hejuru
kurusha indi myaka ine iheruka, aho mu 2021 habonetse 184, mu 2022 haboneka
179, naho mu 2023 hakagaragara 187.
Mu gutanga ishusho
rusange, Intara y’Iburasirazuba niyo yagaragayemo byinshi (60), ikurikirwa
n’Iburengerazuba (63), Amajyepfo (43), Umujyi wa Kigali (27), ndetse
n’Amajyaruguru (14). Mu turere twagaragayemo imibare iri hejuru harimo Karongi
(19), Kicukiro (15), Rubavu (13), Bugesera (12), Huye, Kayonza, Nyamasheke na
Rusizi buri kamwe gafite ibyaha 11, Kirehe (10) na Nyamagabe (10).
RIB isobanura ko izamuka
ry’ibi byaha rifitanye isano n’imvugo zibiba urwango zikomeje kumvikana muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zishingiye ku mvururu zirimo
kwibasira Abatutsi batuye muri icyo gihugu. Haravugwa kandi uburyo imbuga
nkoranyambaga nka TikTok na YouTube zikoreshwa mu gusakaza ubutumwa burimo
gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo y’urwango ndetse
n’amashusho n’amajwi bigamije kuyisubiramo.
Ibikorwa
by’ingengabitekerezo byakunze gukorerwa abarokotse Jenoside bikubiyemo amagambo
abababaza cyangwa asebanya, byagaragaye ku kigero kirenga 76% cy’ibyaha byose
byabonetse. Hari n’ibikorwa bifatika nk’ibyo kwangiza imyaka yabo, kubaterera
amabuye, kubakubita, cyangwa kohereza ubutumwa bwanditse cyangwa bw’amajwi
bubatera ubwoba. Ibi byose byerekana ko ingengabitekerezo igenda ifata isura
nshya y’ibikorwa biganisha ku ihohotera rishingiye ku magambo.
RIB ivuga ko mu bantu 296
bakekwaho ibi byaha, 73% ari abagabo, ndetse 81.7% muri bo batigeze bagira
uruhare muri Jenoside. Abandi 28 bayigizemo uruhare, naho 17 bafite abanyamuryango
cyangwa abo bafitanye isano bagize uruhare muri Jenoside, ibyo bikaba bishobora
kuba imvano y’inzika bacyitwaza kugeza ubu.
Nubwo imibare
yiyongereye, RIB ishimangira ko ubukana bw’ibi byaha bugenda bugabanuka. Ibi
byemezwa n’uko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nko gukubita cyangwa kwica bigenda
bigaragara gake, hagasigara amagambo akomeretsa cyangwa asebanya, ibyo nabyo
bikaba bifatwa nk’ibyaha bikomeye by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urubyiruko rurasabwa kuba
ku isonga mu guhangana n’ibi byaha, rutagwa mu mutego w’abakwirakwiza urwango
bifashishije imbuga nkoranyambaga. RIB irakangurira ababyeyi kureka kwigisha
abana amagambo y’urwango no kubacengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bagaharanira kubasigira umurage
mwiza. Abafite imbuga nkoranyambaga za YouTube n’izindi mbuga zisakaza ibiganiro basabwe
kuzirikana inshingano bafite mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda aho kuzinjiza mu
icuruzwa ry’urwango n’amacakubiri.
RIB yasoje isaba Abanyarwanda bose guharanira guca burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, binyuze mu kwirinda kuyihuza n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ahubwo bagaharanira ubumwe n’ubwiyunge bishingiye ku kuri n’amateka y’Igihugu.