Rene na Tracy bategerejwe muri Tanzania mu gitaramo gikomeye batumiwemo na Bella Kombo

Inkuru zishyushye - 15/05/2025 7:51 PM
Share:
Rene na Tracy bategerejwe muri Tanzania mu gitaramo gikomeye batumiwemo na Bella Kombo

Nyuma yo kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no mu karere, Rene Patrick na Tracy Agasaro, ni bamwe mu bahanzi bitezwe cyane muri Tanzania, aho bazitabira igitaramo gikomeye batumiwemo n’umuhanzikazi w’icyamamare, Bella Kombo.

Nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za Bella Kombo, by’umwihariko ku rukuta rwe rwa Instagram, igitaramo yatumiyemo Rene na Tracy bo mu Rwanda, kizaba kigamije gufata mu buryo bwa 'Live' amashusho y'indirimbo nshya ateganya gushyira hanze mu bihe bya vuba.

Yatangaje ko ari ishema rikomeye kwakira Rene na Tracy muri Tanzania. Ati "Inshuti zanjye twagiranye isezerano! Ubu noneho babaye umuryango wanjye. Tanzania, muriteguye kwakira amavuta mashya aturutse mu Rwanda?. Ni ishema rikomeye kubakira hano. Muryango wanjye wo mu Rwanda, murakaza neza muri Tanzania."

Mu kiganiro na inyaRwanda, Rene na Tracy bakunzwe cyane mu ndirimbo "Jehovah" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 400 kuri Youtube, bemeje bazafatanya na Bella Kombo mu gitaramo yabatumiyemo aho bazanaririmbana indirimbo bakoranye, ariko bahisemo kudatangaza byinshi kuri yo, bati: “Ako gaseke kazafungurwa hageze.”

Iki gitaramo cyateguwe na Bella Kombo, kizaba kuwa 15 Kamena 2025 kibere kuri Leaders Club Ground muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam. Ni igitaramo gikomeye cyiswe "Thy will be done Live Recording in  Dar es Salaam".

Amatike yo kwinjira aragura amashiringi yo muri Tanzania 100,000 muri VVIP, 50,000 muri VIP ndetse na 10,000 mu myanya isanzwe. Ni ubwa kabiri Rene na Tracy bagiye gutaramira muri Tanzania, aho ku nshuro ya mbere bari batumiwe na Zoravo. InyaRwanda yamenye amakuru ko bateganya gukora ibindi bitaramo mu bihugu binyuranye.

Igitaramo cya Bella Kombo kiri ku rwego mpuzamahanga dore ko yagitumiyemo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye muri Afrika. Abazafatanya nawe bamaze gutangazwa ni Rene na Tracy, Zoravo, Paul Clement Tanzania, John Kavishe, Elia Mtishibi, Stive Crown, Michael Mahendere, Putuma Tiso na Takie Ndou.


Umubano wa Bella Kombo na Rene & Tracy si mushya, kuko bamaze igihe bahurira ku ruhimbi mu biterane bya Grace Room Ministries byabereye i Kigali. Ku bwabo, Bella si umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana gusa, ahubwo bamufata nk’umuvandimwe wabo, bashimangira ko ari umuntu wuje iyerekwa, ubwitange n’impano ikomeye yo kuramya Imana.

Rene na Tracy bati: "Bella Kombo ni Umukozi w'Imana wiyeguriye kuyikorera ufite iyerekwa rigari kandi w'umunyempano cyane. Byatangiye ari umukozi w'Imana dukunda twubaha, biza kugera aho ahinduka umuvandimwe, ubu twahindutse umuryango."

Rene na Tracy: Umuryango wuzuye urukundo, umurimo n’umuhamagaro

Rene na Tracy ni imwe mu ma-couple akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Bafite umurimo wihariye bise "In Christ Now", bakora binyuze kuri YouTube Channel yabo René Patrick and Tracy aho bahuriza ibikorwa byabo byose yaba indirimbo zabo ndetse n'ibihe byo kuramya Imana bakunze gukora bari kumwe n'inshuti zabo.

Rene na Tracy bamaze gushyira hanze indirimbo zakunzwe nka "Jehovah," "Niryubahwe", ndetse na "Imirimo Yawe (Irivugira)", iyi ya nyuma ikaba yarakomeje gutuma izina ryabo rirenga imipaka. Kuri ubu bari gutegura indi mishinga mishya irimo indirimbo n’urugendo rw’ibitaramo (tour) bateganya gutangiza mu minsi ya vuba.

Bombi bazwi kandi mu bikorwa bikomeye byabereye muri BK Arena, harimo igitaramo Tracy yayoboye cya Hillsong London (2022), ndetse n’icyo yayoboye mu Gicurasi 2024 ubwo umuramyi Chryso Ndasingwa yamurikaga album ye ya mbere "Wahozeho". Rene Patrick, uretse kuririmba no kwandika indirimbo, yamamaye mu ndirimbo nka “Arankunda” na “Ni Byiza.”

Urukundo rwabo rwatangiye mu buryo bw’umwihariko, kuko Tracy yari umufana wa Rene akiri umunyamakuru kuri KC2, biza kuvamo urukundo rwatangiriye mu materaniro yo kuramya Imana. Bemeranye kubana akaramata mu Ukuboza 2021, nyuma yo kwambikana impeta muri Nyakanga 2020, ubu bamaze imyaka ine bubatse urugo, barushaho gukorera Imana hamwe nk’umuryango.

Igitaramo cyatumiwemo abahanzi b'abanyarwanda, Rene na Tracy

Bella Kombo: Umuhanzikazi wubatse izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba

Bella Kombo watumiye Rene na Tracy ndetse bakaba bamufata nk'umuvandimwe wabo, ni umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania, ni izina rikomeye muri Gospel Music ya Afurika. Izina rye riri mu mazina akomeye akurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamamaye cyane mu ndirimbo nka "Ninogeshe", "Nifinyange", "Ameniona" (yakoranye na Zoravo), na "Mungu Ni Mmoja" yakoranye na Evelyn Wanjiru na Neema Gospel Choir, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 23 mu mwaka umwe gusa.

Guhura kwa Bella Kombo na Rene & Tracy muri Tanzania ni igikorwa cyerekana imikoranire irimo gukura hagati y’abahanzi ba Gospel mu karere, bishingiye ku bwumvikane, ukwizerana, n’ubufatanye bwo kwamamaza ubutumwa bwiza. Indirimbo bazakorana, ni imwe mu zizanyeganyeza Afrika y'Iburasirazuba ugendeye ku mpano n'ubuhanga bose bafite mu muziki.

Rene na Tracy batangaje ko biteguye cyane gutaramira muri Tanzania

Bella Kombo yanywanye n'u Rwanda kuva ryari?

Tariki 12 Kanama 2024 ni bwo Bella Kombo yageze bwa mbere mu Rwanda. Yakiranywe urugwiro n'itsinda ryari rirangajwe imbere na Pastor Dr. Ian Tumusime uyobora Revival Palace Church mu Bugesera akaba n'Umuyobozi wa A Light to the Nations muri Afrika, akaba ari we wafashije Bella Kombo gukandagira mu Rwanda nyuma y'uko bari basanzwe bakorana mu ivugabutumwa muri Tanzania.

Bella Kombo ubwo yari ageze i Kanombe ku nshuro ye ya mbere, yavuze ko anezerewe cyane kuba ageze mu Rwanda, by'akarusho akorwa ku mutima n'abana bato cyane bamwakiranye ubwuzu n'ururabo mu kumuha ikaze mu Rwanda. Akibakubita amaso, yasazwe n'ibyishimo, araturika araseka kubera umunezero.

Uyu muhanzikazi ufatwa nka nimero ya mbere muri iyi minsi mu Karere ka Afrika y'Uburazirazuba mu b'igitsinagore bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati "Muraho neza bantu beza bo mu Rwanda, ndishimye cyane kuba ngeze mu Rwanda, nahageze amahoro,...ni byiza cyane kuba hano mu Rwanda".

Nyuma yo kuririmbira abanyarwanda bakamukunda cyane, byatumye Bella Kombo akunda u Rwanda mu buryo budasanzwe. Nyuma y'igihe gito, yagarutse mu Rwanda ku butumire bwa Grace Room mu giterane bakoreye muri BK Arena, ahembura imitima y'abantu ibihumbi bitabiriye, bituma atumirwa mu bindi biterane byabo binyuranye. Aho ni ho yahuriye na Rene na Tracy, none bamaze kuba umuryango.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...