Iyi mibare igaragaza uburyo uyu muhanzi akomeje gukundwa n’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi, mu gihe umuziki wa Afrobeats ukomeje kwagura imbibi ukagera ku masoko akomeye mpuzamahanga.
Rema, amazina ye nyakuri akaba ari Divine Ikubor, yavukiye mu mujyi wa Benin City muri Leta ya Edo, muri Nigeria, ku wa 1 Gicurasi 2000. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuraperi wamenyekanye cyane kubera uburyo avanga injyana ya Afrobeats, hip-hop n’izindi njyana zigezweho.
Urugendo rwe mu muziki rwafashe indi ntera mu 2019, ubwo yashyiraga hanze indirimbo n’ibikorwa byamuhesheje amahirwe yo kumenyekana, agatangira gukorana na Jonzing World, inzu ifitanye isano na Mavin Records, iyobowe na Don Jazzy.
Muri uwo mwaka, yashyize hanze EP ye yise Rema, yari iriho indirimbo “Dumebi”, yamufashije kumenyekana muri Nigeria no mu bindi bihugu bya Afurika.
“Calm Down” yamufunguriye imiryango ku rwego mpuzamahanga
Mu 2022, Rema yashyize hanze album ye ya mbere yitiriye Rave & Roses, yari iriho indirimbo “Calm Down”. Iyi ndirimbo yaje kurushaho kwamamara ku Isi nyuma yo gukorana na Selena Gomez mu yindi verisiyo yayo.
Iyo verisiyo yageze ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Billboard Hot 100 rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iba imwe mu ndirimbo z’Abanyafurika zageze ku myanya yo hejuru kuri uru rutonde rukomeye.
Mu 2023, Spotify yatangaje ko “Calm Down” yakoranye na Selena Gomez ibaye indirimbo ya mbere iyobowe n’umuhanzi w’Umunyafurika igeze kuri miliyari imwe y’inshuro yumviswe kuri uru rubuga.
Iyi ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Rema ku rwego mpuzamahanga, imufasha kugera ku bakunzi b’umuziki batari basanzwe bakurikirana Afrobeats.
Mu 2024, yashyize hanze album ye ya kabiri yise HEIS, yakiriwe neza ku masoko amwe y’umuziki ndetse imuhesha no gutoranywa mu bihembo bya Grammy mu cyiciro cya Best Global Music Performance.
Ibihembo n’amateka amaze kwandika
Rema ni umwe mu bahanzi bakiri bato bo muri Afurika bageze ku rwego mpuzamahanga. Mu bihembo yegukanye harimo Billboard Music Award mu 2023, mu cyiciro cya Top Afrobeats Song, abikesha “Calm Down” yakoranye na Selena Gomez. Yanegukanye ibihembo bya The Future Awards Africa mu 2020 na Headies Awards mu 2023.
Kuba indirimbo ze zimaze kumvwa inshuro miliyari 1.2 kuri Spotify mu 2026, nk’uko Pulse Nigeria yabitangaje, ni indi ntambwe mu rugendo rwe rwo gukomeza kwagura izina rye ku ruhando mpuzamahanga.

Rema akomeje kwandika amateka mu muziki nyafurika
