Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere wa Pasika ni bwo hamenyekanye inkuru y'icamungogo ko Nyirubutungane Papa Francis yitabye Imana aguye mu rugo rwe Casa Santa Marta i Vatikani. Urupfu rwe rwatangajwe na Karidinali Kevin Farrell, Camerlengo w'ibiro bya Papa. Nyuma y'uko yitabye Imana, abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko babajwe n'urupfu rwe.
Real Madrid ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko Perezida wayo n'abandi bayobozi bababajwe n'urupfu rwa Papa Francis. Yihanganishije umuryango w’Abagatolika bose ku bwo kubura umuntu w'amateka. Ntabwo ari Real Madrid gusa ahubwo n'abandi bayobozi batandukanye berekanye akababaro kabo binyuze ku rubuga rwa X.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagize ati: "Kuva i Buenos Aires kugera i Roma, Papa Fransisiko yaharaniraga ko Kiliziya yinjiza ibyishimo n’icyizere mu buzima bw’abakene. Kunga abantu hamwe abantu n’ibiremwa byose. Icyizere asize ntikikazime, ahubwo kibe urumuri ruhoraho.
Ku Bakirisitu bose, no ku Isi iri mu kababaro, jye n’umugore wanjye tubagejejeho amagambo y’ihumure kandi twifatanyijwe namwe." Umwami w’u Bwongereza Charles III yatangaje ko Umuryango w’Ubwami "wababajwe cyane" n’amakuru y’urupfu rwa Papa Fransisiko, wapfuye kare mu gitondo cyo kuri uwo munsi.
Yagize ati: "Nyirubutungane azahora yibukwa kubera umutima w’impuhwe, urukundo yagaragazaga mu gushimangira ubumwe bwa Kiliziya, ndetse n’umurava yagize mu guharanira inyungu z’abantu bose bafite ukwemera, kimwe n’abandi bose b’intwari n’abanyampuhwe baharanira imibereho myiza y’abandi."
Umwami Charles yongeyeho ko ukwemera kwa Papa Fransisiko mu kwita ku bidukikije nk’ikimenyetso cy’umurage w’Imana kwumvikanye cyane mu mitima y’abantu ku isi hose.
Yavuze ko we n’Umwamikazi Camilla baheruka guhura na Papa Fransisiko muri uku kwezi kwa Mata. Yasoje agira ati: "Turatanga ubutumwa bwacu bw’akababaro kenshi, n’amarangamutima y’ihumure kuri Kiliziya yakoreye abigirira umuhate n’ineza.”
Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani yagize ati: "Papa Fransisiko yasubiye mu rugo kwa Data. Ni Inkuru idushegeshe umutima, kuko dutakaje umuntu ukomeye kandi umushumba udasanzwe. Nagiranye nawe ubucuti bwihariye, ngira umugisha wo kwakira inama ze, inyigisho ze n’inkunga ye itajegajega, ndetse no mu bihe by’igeragezwa n’ububabare."
Yasabye isi, incuro nyinshi, kugira ubutwari bwo guhindura icyerekezo – inzira itarimbura ahubwo irera, ikarengera, ikanabungabunga".
Yakomeje agira ati: "Tuzakomeza iyo nzira, dushakashaka amahoro, dushakira bose icyiza rusange, twubaka sosiyete irangwa n’ubutabera no kunganya amahirwe.Ubutumwa bwe n’umurage we ntibizazima. Dusezeye kuri Papa wacu wera dufite agahinda kenshi, ariko twizeye ko ubu ari mu mahoro ya Nyagasani."
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance yatangaga ubutumwa bwo kwihanganisha Abakristu Gatolika hirya no hino ku Isi. Yagize ati: "Maze kumva inkuru y’akababaro ko Papa Fransisiko yitabye Imana. Umutima wanjye wifatanyije na miliyoni z’Abakristu hirya no hino ku isi bamukundaga.
Nishimiye kumubona ejo hashize, nubwo yagaragazaga intege nke z’uburwayi. Nzahora mwibukira ku nyigisho (homily) nziza cyane yatangaje mu minsi ya mbere y’icyorezo cya COVID-19. Yari yuzuyemo ubwitonzi n’icyizere. Imana imuhe iruhuko ridashira."
Vance yari yakiriwe na Papa Fransisiko mu gitondo cy'ejo kuri Pasika, bamarana igihe gito.
Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88 y'amavuko