Raporo yasohotse ku wa 18 Ukwakira 2026 igaragaza ko Ebola yageze mu karere k’ubuzima ka Wapinda, muri Nord-Ubangi. Kugeza ubu, uturere tw’ubuzima 66 two mu ntara umunani ni two tumaze kugaragaramo iki cyorezo.
Ebola yatangiye gutangazwa muri RDC ku wa 15 Gicurasi 2026. Imibare yatangajwe igaragaza ko abantu 9.455 bamaze kwemezwa ko banduye, mu gihe abagera ku 4.561 bamaze guhitanwa na yo. Ibi bivuze ko igipimo cy’abapfa mu banduye kiri hafi ya 48,2%.
Nubwo iki cyorezo gikomeje kugera mu bice bishya, hari abarwayi bakomeje gukira. Abamaze gukira bagera ku 2.530, nyuma y’uko abandi basezerewe mu bitaro byo mu ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru.
Raporo igaragaza kandi ko abarwayi 925 bakiri mu kato cyangwa mu bitaro. Ubwiyongere bw’abandura mu duce twibasiwe cyane buri gushyira igitutu ku mavuriro, aho ibitanda byo kwakira abarwayi bikomeje kuba bike.
Hagati aho, ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira rya Ebola birakomeje, birimo gukangurira abaturage kwirinda no gukingira abafite ibyago byo kwandura.
Inzego z’ubuzima zivuga ko ku rwego rw’igihugu, igipimo cyo kumenya abantu bahuye n’abanduye kiri kuri 80%. Icyakora, iki gipimo kiracyari munsi y’intego ya 95% yashyizweho kugira ngo hamenyekane abantu bashobora kuba baranduye, bafashwe hakiri kare kandi hirindwe ko bakomeza gukwirakwiza virusi.
