RDC: Abamaze kwemezwa ko banduye Ebola barenze ibihumbi 10

Ubuzima - 27/10/2026 1:08 PM
Share:
RDC: Abamaze kwemezwa ko banduye Ebola barenze ibihumbi 10

Umubare w’abantu bamaze kwemezwa ko banduye Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wageze ku 10.060, mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje guhangana n’icyorezo cyibasiye cyane intara zo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (INSP), igaragaza uko icyorezo cyari gihagaze kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026, ivuga ko habonetse abantu 96 bashya basanzwemo Ebola.

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ni yo yihariye umubare munini w’abo banduye bashya, kuko yabarizwagamo 58. Intara ya Ituri yakurikiyeho n’abantu 32, mu gihe muri Tshopo habonetse abandi batandatu.

Kuva icyorezo cyatangira, abantu 4.887 bamaze guhitanwa na Ebola, mu gihe abandi 2.684 bakize, nk’uko bigaragazwa n’iyo raporo.

Ku wa 25 Ukwakira, abarwayi 14 basezerewe mu bitaro nyuma yo gukira, bikemezwa n’ibipimo bibiri byakorewe kuri buri umwe.

Raporo igaragaza kandi ko muri abo bantu 96 bashya basanzwemo Ebola, 46 bapfuye. Muri bo, 40 bapfiriye mu ngo cyangwa mu baturage, aho kuba mu bigo by’ubuvuzi byakira abarwayi ba Ebola.

Mu bapfuye, 27 bakomokaga muri Kivu y’Amajyaruguru, naho 13 bakaba bari muri Ituri.

Iyi mibare igaragaza imbogamizi zikomeje kugaragara mu kurwanya Ebola, cyane cyane mu gutahura abarwayi hakiri kare no kubafasha kubona ubuvuzi mu gihe gikwiye.

Inzego z’ubuzima zishimangira ko kumenya vuba abanduye no gukurikiza amabwiriza y’umutekano mu gihe cyo gushyingura abahitanywe n’iyi ndwara ari ingenzi mu kugabanya ikwirakwira ryayo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...