RBC yibukije Abanyarwanda ibyo kwitwararika nyuma y'uko COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda ‎

Amakuru ku Rwanda - 10/06/2025 7:40 AM
Share:

Umwanditsi:

RBC yibukije Abanyarwanda ibyo kwitwararika nyuma y'uko COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda  ‎

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyibukije Abanyarwanda ibyo kwitwararika nyuma y'uko mu Rwanda hongeye kugaragara icyorezo cya COVID-19.

Hashize iminsi Covid-19 yongeye kuvugwa cyane nyuma y’imyaka irenga itanu icyo cyorezo gitangiye, kubera ubwoko bushya bw’iyo virusi bwamaze kwemezwa mu Bwongereza no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi.

‎Ubu bwoko bushya bwiswe NB.1.8.1, kuri ubu bubarirwa ku rugero rwa 10% by’ubwandu bwose ku Isi, kandi bwamaze kuboneka muri Irlande y’Amajyarugu na Pays de Galles.

‎Ku wa Mbere tariki 09 Kamena 2025,  Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko iki cyorezo cyongeye kugaragara mu bihugu bitandukanye, hakozwe isuzuma rigamije kureba uko byifashe mu gihugu.

‎Yavuze ko mu bipimo byafashwe bigera ku bihumbi 16, byagaragaye ko abantu bangana na 0,7% by’abo banduye Covid-19, ndetse ubu bari kwitabwaho.

‎RBC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yavuze icyorezo cya Covid-19 kitikigeze gishira burundu, ariko kidahangayikishije. Yavuze ko u Rwanda ruri  mu bihugu bifite ubwirinzi buhagije, hagendewe ku mubare munini w’abakingiwe Covid-19.

RBC yavuze ko ubwiyongere bw'ibicurane biterwa na virusi ya influenza na Kovide busanzwe igihe cy'umukamuko (kuva mu itumba tujya mu Cyi). ‎Yibukike Abanyarwanda ibyo kwitwararika ari byo gukomeza umuco w’ isuku, gukaraba intoki kenshi no kwirinda kwanduza abandi igihe ufite ibimenyetso by’ ibicurane.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...