RBC yibukije ababyeyi ko urukingo ari ingabo y’ubuzima ibashishikariza gukingiza abana babo inkingo zose

Ubuzima - 01/05/2025 9:48 AM
Share:

Umwanditsi:

RBC yibukije ababyeyi ko urukingo ari ingabo y’ubuzima ibashishikariza gukingiza abana babo inkingo zose

Ikigo cy’Igihugu Gishyinzwe Ubuzima, RBC, kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa X, cyibukije ababyeyi ko urukingo ari ingabo y’ubuzima inashishikariza ababyeyi kwitabira gukingiza abana babo inkingo zose uko byagenwe. Ababyeyi bibukijwe kandi gahunda y’inkingo mu rwego rwo kubibutsa kuyikurikiza kugira ngo barengere abana babo.

RBC kandi yaboneyeho kwibutsa ko nta rukingo na rumwe umwana agomba gucikiriza, kuko byamushyira mu kaga ko kwibasirwa n’indwara zahitana ubuzima bwe.  Mu butumwa bwayo, RBC yagize iti: “Niba hari urukingo umwana wawe atarabona, ihutire kumujyana ku kigo nderabuzima kikwegereye aruhabwe!”

 Dore ingengabihe y’ikingira ku bana, igihe umwana akingirirwa n’indwara akingirwa:

1.      Akivuka: Umwana ukivuka akingirwa igituntu n’imbasa.

2.      Afite ukwezi n’igice: Umwana iyo agejeje ku kwezi n’igice, akingirwa: imbasa, impiswi ziterwa na Rotavirus, kokoroshi, mugiga ishobora guterwa na microbe yo mu bwoko bwa homophilus influenza, tetanosi, akaniga, umwijima wo mu bwoko bwa B, umusonga uterwa na pinemokoke. Izi nkingo kandi umwana yongera kuziterwa agize amezi abiri n’igice.

3.      Afite amezi atatu n’igice: Iyo umwana agejeje ku gihe cy’amezi atatu n’igice akingirwa: imbasa, kokorishi, mugiga ishobora guterwa na micorobe yo mu bwoko bwa hemophilus influenza, tetanosi (agakwega), akaniga, umwijima wo mu bwoko bwa B, hamwe n’umusonga uterwa na pinemokoke.

4.      Afite amezi icyenda: Umwana ugejeje ku mezi icyenda akingirwa: imbasa, iseru na rubeyole.

5.      Afite amezi cumi n’atanu (umwaka n’amezi atatu): Umwana w’umwaka n’amezi atatu akingirwa: iseru na rubeyole

6.      Umwana w’umukobwa ufite imyaka 12: Iyo umwana w’umukobwa agejeje ku myaka 12, ahabawa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.

RBC isaba ababyeyi gukurikirana abana babo, ndetse bakabakingiza izi nkingo zose nk’uko zavuzwe haruguru kugira ngo babarinde kandi bagire ubuzima buzira umuze. Ni inshingano za buri mubyeyi gukingiza umwana we inkingo zose kugeza zirangiye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...