Mu butumwa RBC yanyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko umuntu wabaswe n’inzoga ashobora gufashwa mu buryo butandukanye, bitewe n’uburyo ikibazo cye gihagaze n’ingaruka inzoga zamugizeho.
Yagaragaje ko mu muryango, umuntu ushaka kuva mu nzoga ashobora gufashwa ategurirwa amafunguro, agafashwa kwita ku buzima bwe no kwitabwaho mu rugendo rwo gukira.
Yanagaragaje ko ari ngombwa kumufasha kugera ku ivuriro, kumuba hafi no kumufasha gukemura ibibazo bishobora gutuma asubira mu nzoga.
Ku bijyanye n’ubuvuzi, RBC yagaragaje ko kwa muganga umuntu ashobora guhabwa ubujyanama, gusuzumwa uko ubuzima bwe buhagaze, kuvurwa indwara ziterwa n’inzoga no gufashwa guhangana n’ingaruka zazo.
RBC kandi yagaragaje ko ubufatanye bw’abagize umuryango, inzego z’ubuvuzi n’abandi bantu bashobora gufasha umuntu ari ingenzi cyane mu rugendo rwo gukira.
Yagize iti: “Dore ubufasha butangirwa mu miryango no kwa muganga ku bantu bagizweho ingaruka no kunywa inzoga zikabije. Twese hamwe dufatanye kubitaho no kubafasha gukira. ‘Kubatwa n’inzoga biravurwa.’”
Ubu butumwa bushishikariza abantu kudatererana abafite ikibazo cyo kubatwa n’inzoga, ahubwo bakabafasha kubona ubuvuzi n’inkunga bakeneye.
Kubatwa n’inzoga bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu, ku mibanire ye n’abandi, ku muryango no ku bushobozi bwo gukora imirimo ya buri munsi.
Ni yo mpamvu gufashwa hakiri kare no kugana inzobere mu buzima bishobora kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo gukira.
RBC ishimangira ko gufatanya kw’imiryango n’abatanga serivisi z’ubuzima ari ingenzi mu gufasha abantu bafite iki kibazo gusubira mu buzima bwiza.



