Mu butumwa RBC yanyujije ku rubuga rwa X, yibukije abaturage ko gukaraba intoki ari bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kwirinda indwara, ibasaba kugira uyu muco mu buzima bwa buri munsi.
RBC yabajije abaturage niba bibuka gukaraba intoki buri munsi, ndetse niba bafite ubukarabiro aho batuye n’aho bakorera.
Iti: “Gukaraba intoki n’amazi meza n' isabune, ni uburyo bwizewe bukurinda udukoko dutera indwara duhererekanywa mu biganza. None se, buri munsi wibuka gukaraba intoki? None se, ufite ubukarabiro aho utuye n'aho ukorera?”
RBC yashimangiye ko gukaraba intoki bigomba kujyana no kugira ubukarabiro busukuye, bufite amazi meza n’isabune kandi buri mu buryo butuma bukoreshwa neza.
Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune bifasha gukuraho umwanda n’udukoko dushobora gutera indwara, bityo bikagabanya ibyago byo kwandura no gukwirakwiza indwara.
Mu gusoza ubutumwa bwayo, RBC yasabye Abanyarwanda gufata isuku nk’umuco wa buri munsi, ishimangira ko gukaraba intoki no kubungabunga ubukarabiro ari intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima.
