Rayon Sports yongeye gukubitirwa mu Bugesera

Imikino - 14/12/2025 8:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yongeye gukubitirwa mu Bugesera

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kugwa i Bugesera itsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 11 wa Rwanda Premier League 2025/2026.

Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Stade y’akarere ka Bugesera. 

Ikipe ya Rayon Sports niyo yatangiye umukino iyoboye haba mu guhererekanya no gusatira. Ku munota wa 10 Sindi Paul Jesus yateye kufura neza ariko umupira unyura impande y’izamu gato.

Bugesera FC itari yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu ku munota wa 20 yahise ifungura amazamu ku gitego cya Rugangazi Prosper.

Nyuma yo gutsindwa Rayon Sports yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura ubundi mbere y’uko igice cya mbere kirangira ibona penariti ku ikosa ryari rikorewe Nshimiyimana Emmanuel’Kabange’.

Yatewe na Habimana Yves arayinjiza igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse. Mu gice cya kabiri Murera yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Aziz Bassane hajyamo Ndikumana Asman ndetse nyuma yaho na Bugesera FC irazikora havamo Rugangazi Prosper hajyamo 

Clement Joy.

Rayon Sports yagiye ikajya ibona uburyo imbere y’izamu binyuze ku barimo Ndikumana Asman. Ku munota wa 77 Bugesera FC yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Byishimo Valua ku ishoti riremereye yarekuriye inyuma y’urubuga rw’amahina riruhukira mu nshundura.

Umukino warangiye Bugesera FC itsinze Rayon  Sports ibitego 2-1 nyuma y’uko n’ubundi mu mukino waherukaga guhuza aya makipe yombi ariko byari byagenze.

Indi mikino yakinwe Marine FC yatsinze Kiyovu Sports 1-0 naho Mukura VS itsinda Gicumbi FC 2-0.

Kugeza ubu Police FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 26,Marine FC ikaba iya kabiri n’amanota 21,APR FC ikaba iya gatatu n’amanota 20 mu gihe Rayon Sports yo iri ku wa 5 n’amanota 17.

Rayon Sports yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...