RayonNi ibikubiye mu itangazo iyi kipe yashyize hanze kuri iki Cyumweru. Muri iri tangazo Rayon Sports yagize ati "Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abafana bayo ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru ko butanyuzwe n'umwanzuro w'Akanama k'Ubujurire ka FERWAFA, kuko wafashwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko agenga amarushanwa".
Rayon Sports yakomeje igira iti"Ni icyemezo kigaragaza. akarengane gakomeye. Nubwo bimeze bityo, nk'ikipe iharanira amahoro igahagararira abafana bayo, twafashe icyemezo cyo kwitabira umukino wa 1/2 w'lgikombe cy'Amahoro tuzahuramo na Mukura VS, uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025".
Rayon Sports yavuze ko impamvu yafashe uyu mwanzuro wo kujya gukina ari ukubera guharanira amahoro, guharanira ubutabera n'ubunyamwuga ndetse inatanga impanuro kuri FERWAFA ko idakwiye kwica amategeko nkana.
Yanditse iti "impamvu zihamya iki cyemezo;
1. guharanira Amahoro.
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza intego nyamukuru y'lgikombe cy'Amahoro:
kwimakaza amahoro, binyuze mu mupira w'amaguru. Niyo ntego ya Association Rayon Sports, kandi tuzakomeza kuyiharanira.
2. Guharanira ubutabera n'ubunyamwuga
Nubwo amategeko atubahirijwe, dufite icyizere ko amakosa yakozwe atazasubirwamo, hagamijwe gusigasira icyizere cy'abakunzi b'umupira n'iterambere rya siporo y'u Rwanda. Abanyamategeko bacu bazakomeza gutanga ibitekerezo n'isesengura mu nyungu rusange z'uyu mukino.
3. FERWAFA ntikwiye kwica amategeko nkana
Tuributsa ko ari inshingano za FERWAFA kurengera amategeko no kuyubahiriza aho kuyica nkana. Umuryango uyobora umupira ugomba kuba icyitegererezo mu kubahiriza amategeko yashyizweho n'abanyamuryango bawo. Turasaba abanyamuryango ba FERWAFA gusigasira amategeko mu gihe yirengagijwe ku bushake. Twese dufite inshingano yo gukomeza kubungabunga amategeko atugenga".
Iyi kipe kandi yavuze ko FERWAFA igomba kuzishyura ibizagenda kuri uyu mukino.
Rayon Sports yisubiye kuri uyu wa mwanzuro nyuma yuko Ku wa Kane w'iki Cyumweru aribwo Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA yari yafashe umwanzuro ko umukino uyu Mukura VS yari yakiriyemo Rayon Sports ukaza gusubikwa kubera ikibazo cy'amatara ugomba gusubukurwa uhereye ku munota wari wasubikiweho.
Icyo iyi Komisiyo yagendeyeho nuko ihagarikwa ry’umukino ryatewe n’impamvu zidasanzwe kandi zidashobora kwirindwa cyangwa kwigobotorwa n’uwo ariwe wese (Cas de Force Majeure).
Ibi Rayon Sports ntabwo yigeze ibyemera bituma ijurira ivuga ko Mukura VS igomba guterwa mpaga. Mu ijoro ryo ku munsi wejo nibwo icyemezo cya Komisiyo y'Ubujurire ya FERWAFA cyasohotse aho cyateshaga agaciro ubujurire bw'iyi kipe.