Murenzi Abdallah n'abandi bayobozi bafatanyije kuyobora inzibacyuho, bari mu rugamba rwo gutuma Gikundiro yongera gutsinda ibitego nk'uko byahoze, Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu w’Umunya-Uganda, Muhammad Ssenoga Kagawa wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Rutahizamu Muhammed usanzwe ukinira Express FC yo muri Uganda, ntabwo aje mu igeragezwa ahubwo aje kumvina na Rayon Sports ubundi agasinyishwa. Imibare iravugira uyu rutahizamu uyoboye abandi mu bamaze gutsinda ibitego byinshi kuko amaze kwinjiza ibitego 6 mu mukino 10 amaze gukira Express FC.
Ibitego bitandatu Kagawa amaze gutsinda muri uyu mwaka w'imikino 2025-26 yabitsinze amakipe arimo Calvary FC aho yayitsinze ibitego 2 muri 4 batsinze, yatsinze ibindi bitego bibiri muri bine batsinze Mbarara City, yatsinze kandi UG Police FC na URA FC.
Ntagihindutse, rutahizamu Kagawa arakora imyitozo mu nzove kuri uyu wa kabiri. Mu gihe yasinyira ikipe yambara ubururu n'umweru, Kagawa araba yiyongereye mu bandi banaya-Uganda barimo Ojera Joachim, Charles Bbaale na Musa Esenu mu baheruka gukinira Rayon Sports.
Imwe mu mpamvu Rayon Sports iri kwisoko ry'abakinnyi nuko fite ibibazo by'abakinnyi bakina mu gice gisatira bafite imvune barimo;Fall Ngagne, Tambwe Gloire, Aziz Bassane Koulagne, Abedi Bigirimana na Ndikumana Asman utaramera neza.
Gikundiro iragaruka mu kibuga mu mpera z'iki cyumweru yakirwa na Gorilla FC.
REBA IBITEGO RUTAHIZAMU WIFUZWA NA RAYON SPORTS MUHAMMED SSENOGA KAGAWA YATSINZE MURI SHAMPIYONA YA UGANDA
