Rayon Sports yatsindanye Police FC umwuka wa nyuma yisubiza umwanya wa mbere

Imikino - 11/05/2025 8:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yatsindanye Police FC umwuka wa nyuma yisubiza umwanya wa mbere

Rayon Sports y'abakinnyi 10 yatsinze Police FC bigoranye mu mukino wo ku munsi wa 27 wa Rwanda Premier League yisubiza umwanya wa mbere.

‎Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa moya z'umugoroba muri Kigali Pelé Stadium. ‎‎Police FC yatangiranye uburyo imbere y'izamu bushingiye ku mipira y'imiterekano yabonaga gusa ntiyabybyaza umusaruro.

‎‎Police FC yakomeje guhererekanya umupira ariko Rayon Sports igacungura ku kwirukana imipira binyuze kuri Aziz Bassane ndetse ku munota wa 10 Ishimwe Christian yamukoreyeho ikosa ryavuyemo ikarita y'umuhondo.

‎‎Ku munota wa 27 Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere bufatika imbere y'izamu kuri koroneri yaritewe na Muhire Kevin ubundi Youssou Diagne ashyiraho umutwe gusa ba myugariro ba Police  FC baratabara.

‎‎Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gukora amakosa ya hato na hato bigatuma Police FC ibona kufura aho zaterwaga na Ishimwe Christian gusa ntizibyare umusaruro.

‎Hari aho Serumogo Ally yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu usanga Biramahire Abbedy ari wenyine gusa arekuye ishoti rinyura hepfo y'izamu gato.

‎‎Igice cya mbere cyarangiye bikiri 0-0 ku mpande zombi. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Biramahire Abbedy hajyamo Ishimwe Fiston.

‎‎Police FC nayo yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Chukwuma Odili hajyamo Richard Kirongozi.

‎ku munota wa 58 Rayon Sports yarase uburyo bw'abazwe ku mupira mwiza Muhire Kevin yari ahaye Rukundo Abdul-Rahman arekura ishoti rinyura impande y'izamu gato cyane.

‎Ku munota wa 65 Murera yafunguye amazamu ku mupira waruzamuwe neza ubundi Ishimwe Fiston ashyiraho umutwe ujya mu izamu.

‎Ku munota wa 78 Rukundo Abdul-Rahman wa Rayon Sports yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Ndizeye Samuel bimuviramo ikarita y'umutuku.

‎Nyuma y'iyi karita y'umutuku Police FC yasatiriye cyane ndetse mu minota ya nyuma y'umukino Richard Kirongozi yateye umupira uragenda ukubita igiti cy'izamu ugiye kujya mu nshundura Omar Gningue aratabara.

‎‎Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Police FC igiye 1-0 ihita yisubiza umwanya wa mbere n'amanota 59 aho irusha inota rimwe APR FC iyikurikiye.

Ishimwe Fiston yishimira igitego yatsinze 

Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...