Rayon Sports yakuriye inzira ku murima FERWAFA

Imikino - 18/04/2025 7:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yakuriye inzira ku murima FERWAFA

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ikipe ayoboye ititeguye gusubiramo umukino wa Mukura.

Ibi bije nyuma y'uko Komisiyo ishinzwe gutegura iri rushanwa yasuzumye ibyabaye, isanga kuzima kw’amatara byaraturutse ku mpamvu idasanzwe kandi idateganyijwe. Iyi komisiyo kandi yemeje ko nta burangare bwagaragaye kuri Mukura VS yari yakiriye uyu mukino, ndetse ko yakoze ibishoboka byose ngo irinde ko ikibazo nk’iki kibaho. 

Byatumye hafatwa umwanzuro ko uyu mukino uzasubirwamo ku wa 22 Mata 2025, saa cyenda z’amanywa, ukabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye nk’uko byari bisanzwe, ugakomereza ku munota wahagarariyeho.

Nyuma yo kumenyeshwa ko Rayon Sports izasubira mu karere ka Huye gusubukura umukino wa Mukura VS, Perezida wayo Twagirayezu Thadee yatangarije Isango Star ko Rayon Sports ititeguye gusubiramo umukino wa Mukura VS utararangiye cyane ko Rayon Sports yo yari yiteguye gutera mpaga. 

Twagirayezu Thadee yagize ati: "Ntabwo twiteguye gusubiramo umukino, twamaze iminota 45 umuriro utaraza kandi ntawatubwiye ikibazo cyabaye, twe nta ruhare twabigizemo, amategeko arahari kandi arasobanutse kandi akwiye kuberamo amakipe yose."

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko batiteguye gusubiramo umukino wa Mukura VS - IFOTO: Igango Star


Umwanditsi:

Yanditswe 18/04/2025 7:57 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...