Ibi bije nyuma y'uko Komisiyo ishinzwe gutegura iri rushanwa yasuzumye ibyabaye, isanga kuzima kw’amatara byaraturutse ku mpamvu idasanzwe kandi idateganyijwe. Iyi komisiyo kandi yemeje ko nta burangare bwagaragaye kuri Mukura VS yari yakiriye uyu mukino, ndetse ko yakoze ibishoboka byose ngo irinde ko ikibazo nk’iki kibaho.
Nyuma yo kumenyeshwa ko Rayon Sports izasubira mu karere ka Huye gusubukura umukino wa Mukura VS, Perezida wayo Twagirayezu Thadee yatangarije Isango Star ko Rayon Sports ititeguye gusubiramo umukino wa Mukura VS utararangiye cyane ko Rayon Sports yo yari yiteguye gutera mpaga.
Twagirayezu Thadee yagize ati: "Ntabwo twiteguye gusubiramo umukino, twamaze iminota 45 umuriro utaraza kandi ntawatubwiye ikibazo cyabaye, twe nta ruhare twabigizemo, amategeko arahari kandi arasobanutse kandi akwiye kuberamo amakipe yose."
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko batiteguye gusubiramo umukino wa Mukura VS - IFOTO: Igango Star