Ku Cyumweru saa Moya z'umugoroba ni bwo Police FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 27. Uyu mukino warangiye Murera yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y'igitego 1 cya Ishimwe Fiston nubwo byari bigoye dore ko yari ifite abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y'uko Rukundo Abdul-Rahman yari yabonye ikarita y'umutuku.
Rayon Sports yakase mu ikorosi ririmo igikombe?
"Iyeeyewe Murera Iyeeyewe Murera!...... Tsinda amakipe yose Murera we Iyeeyewe Murera, utibagiwe ayi'ishyanga Murera wee, umwana utazi koga Murera wee Iyeeyewe Murera ngo yiyimbaza abasare ......."
Mu mvura nyinshi iyo niyo ndirimbo Abarayon babyinaga muri Kigali Pelé Stadium kuva kuri kuri Muvunyi Paul ,Twagirayezu Thaddée kugeza kuri Rwarutabura. Biragarara ko Abakunzi ba Rayon Sports bafashe iyi ntsinzi nk'iyabagejeje ku gikombe cya shampiyona baheruka mu mwaka w'imikino wa 2018/19.
Kuva Rayon Sports yasubirana umwanya wa mbere itsinda Muhazi United, ikajya i Rubavu igatsindirayo Etincelles FC ubundi ikarenzaho Rutsiro FC icyo benshi bari bategereje kureba ni uko yitwara imbere ya Police FC.
Nubwo iyi kipe idahagaze neza muri shampiyona ariko bijyanye n'abakinnyi ifite hatekerezwaga ko ishobora kwitambika Rayon Sports ndetse byagaragaye mu mukino kuko kuyitsinda byari byagoranye. Hatabayeho rwangendanyi biragaragara ko imikino 3 isigaye Rayon Sports ifite ubushobozi bwo kuyitsinda ubundi ikegukana igikombe. Isigaje kujya gusura Bugesera FC, kwakira Vision FC na Gorilla FC.
Aya makipe yose Rayon Sports isigaje gukina nayo nta n'imwe ifite kinini iharanira usibye Bugesera FC iri kurwana no kuva mu makipe arwana no kutamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri aho iri ku mwanya wa 11 n'amanota 31.
Ni mu gihe Vision FC yo yamanutse muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 20 aho iri ku mwanya wa 14 iyirusha amanota 10. Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 59 aho irusha APR FC iyikurikiye inota rimwe.
Byari ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports asuhuzanya n'umutoza mu mvura nyinshi
Rayon Sports yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe