Rayon Sports, Police FC na APR FC mu rugamba rwo gusinyisha Rushema Chris

Imikino - 04/06/2025 8:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports, Police FC na APR FC mu rugamba rwo gusinyisha Rushema Chris

Ikipe ya Rayon Sports, Police FC na APR FC ziri mu rugamba rwo gusinyisha myugariro usoje amasezerano mu ikipe Mukura VS, Rushema Chris.

Uyu myugariro w’imyaka 23 ni  umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w’imikino ndetse no kwitwara neza kwa Mukura VS cyane cyane ku makipe akomeyeye yabigizemo uruhare. Nyuma y’uko amasezerano ye arangiye muri iyi kipe yo mu karere ka Huye kuri ubu arifuzwa n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda.

Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ku ikubitiro yaganirijwe n’ubuyobozi bwa Police FC gusa bukaba bumubwiye gutegereza kugira ngo habanze haboneke umutoza dore ko iyi kipe izatandukana na Mashami Vincent wari usanzwe ayitoza. Byitezwe ko ikipe ya Police FC izatandukana n’abakinnyi benshi barimo n’abakina mu mutima w’ubwugarizi nka Ndizeye Samuel bityo akaba ariyo mpamvu bifuza uyu mukinnyi cyane.

Ku nshuro ya kabiri Rushema Chris yaganirijwe n’ikipe ya Rayon Sports ndetse bagira ibyo bemeranyaho gusa ikibura ni ugushyira umukono ku masezerano. Murera izatandukana n’abakinnyi batandukanye barimo na Nsabimana Aimable ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba ariyo mpamvu yifuza uyu myugariro usoje amasezerano muri Mukura VS.

Ku nshuro ya 3 ikipe yegereye Rushema Chris ni APR FC nayo ivugwamo mu gutandukana n’abakinnyi benshi. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yo yamusabye kuba aretse ntagire indi kipe asinyira ku buryo Niyigena Clement naramuka agiye bazahita bamusinyisha. Uyu myugariro uheruka kugirwa umukinnyi mwiza w’umwaka biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Pyramids FC cyangwa mu yandi makipe yo hanze y’u Rwanda.

Rushema Chris yazamukiye mu Ntare yan yunyuzemo igihe gito,muri 2019 yerekeza muri Marine FC yavuyemo muri 2023 yerekeza muri Mukura VS.  Uyu myugariro yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 muri 2020.

Mu mwaka ushize w'imikino yakinnye imikino 27 aho yafashije Mukura VS kumara imikino 14 itinjizwa igitego.

Rushema Chris ari kwifuzwa n'amakipe atandukanye yo mu Rwanda 

APR FC yasabye Rushema Chris kuba aretse ntagire indi kipe asinyira

Rayon Sports nayo irifuza gusinyisha Rushema Chris



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...