Uyu myugariro w’imyaka 23 ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w’imikino
ndetse no kwitwara neza kwa Mukura VS cyane cyane ku makipe akomeyeye
yabigizemo uruhare. Nyuma y’uko amasezerano ye arangiye muri iyi kipe yo mu
karere ka Huye kuri ubu arifuzwa n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda.
Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ku ikubitiro
yaganirijwe n’ubuyobozi bwa Police FC gusa bukaba bumubwiye gutegereza kugira
ngo habanze haboneke umutoza dore ko iyi
kipe izatandukana na Mashami Vincent wari usanzwe ayitoza. Byitezwe ko ikipe ya Police FC izatandukana n’abakinnyi
benshi barimo n’abakina mu mutima w’ubwugarizi nka Ndizeye Samuel bityo akaba
ariyo mpamvu bifuza uyu mukinnyi cyane.
Ku nshuro ya kabiri Rushema Chris yaganirijwe n’ikipe
ya Rayon Sports ndetse bagira ibyo bemeranyaho gusa ikibura ni ugushyira
umukono ku masezerano. Murera izatandukana n’abakinnyi batandukanye barimo na
Nsabimana Aimable ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba ariyo mpamvu yifuza uyu
myugariro usoje amasezerano muri Mukura VS.
Ku nshuro ya 3 ikipe yegereye Rushema Chris ni APR FC nayo ivugwamo mu gutandukana n’abakinnyi benshi. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yo yamusabye kuba aretse ntagire indi kipe asinyira ku buryo Niyigena Clement naramuka agiye bazahita bamusinyisha. Uyu myugariro uheruka kugirwa umukinnyi mwiza w’umwaka biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Pyramids FC cyangwa mu yandi makipe yo hanze y’u Rwanda.
Rushema Chris yazamukiye mu Ntare yan yunyuzemo igihe gito,muri 2019 yerekeza muri Marine FC yavuyemo muri 2023 yerekeza muri Mukura VS. Uyu myugariro yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 muri 2020.
Rushema Chris ari kwifuzwa n'amakipe atandukanye yo mu Rwanda
APR FC yasabye Rushema Chris kuba aretse ntagire indi kipe asinyira
Rayon Sports nayo irifuza gusinyisha Rushema Chris