Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, mu mukino benshi babonaga ko Rayon Sports ishora kwitwara neza bitandukanye n'ibyari byabaye kuri mukeba wayo APR FC itsindwa na Musanze FC ibitego 3-2, nyibyaje guhura kuko abakunzi ba Gikundiro batashye barira ndetse bamwe bazinutswe nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 bya Nshimiyimana Tharcisse na Dushimimana Olivier.
Nyuna y'umukino InyaRwanda yaganiriye n'Umunyamakuru Lorenzo Christian Musangamfura wa SK FM. Mu busesenguzi bwe Lorenzo yatangaje ko Rayon Sports idakina umukino watuma itsinda imwe mu makipe y'icyiciro cya mbere.
Yagize ati: "Rayon Sports ntintunguye, ntihagaze neza mu nguni zose. Watsinda gute udakina umupira, Gikundiro ntikina umupira yatsindisha ikipe yo mu cyiciro cya mbere."
Lorenzo yakomeje avuga ko kuba Rayon Sports yari imaze imikino itatu yikurikiranya itsinda mbere yo guhura na APR FC, ari uko yari yahuye n'amakipe atiteguye ndetse ko bidasanzwe kubona Gikundiro itsindwa imikino itatu mu mukino 8 ya mbere.
Ati: "Imikino itatu yatsinze, yari yahuye n'amakipe atiteguye. Ntibisanswe gutsindwa imikino itatu muri umunani ya mbere muri Shampiyona. Uyu mwaka nta kintu Rayon Sports ifite cyo gutanga."
Intandaro y'umusaruro nkene wa Rayon Sports.
Umunyamakuru Lorenzo yasobanuye ko ibibazo bishingiye ku bayobozi bahugiye mu bwiyunge. Yagize ati: "Ubu abayobozi bahugiye mu bwiyunge, ntabwo ikipe iyobowe neza. Nta mutoza ifite [Kubera ko itayobowe neza] ndetse nta n'abakinnyi beza ifite."
Umunyamakuru Lorenzo yasoje atanga ubusesenguzi ko Rayon Sports itazaza mu makipe atatu ya mbere muri uyu mwaka w'imikino. Ati: "Kuraguza umutwe biragoye ariko Rayon Sports ntizaza mu makipe atatu ya mbere."
Mu mikino 8 Rayon Sports imaze gukina muri iyi Shampiyona, yatsinzemo 4, inganya 1, itsindwa 3. Ubu iri ku mwanya wa 4 n'amanota 13. Muri izi mpera z'Icyumweru, Gikundiro izakirwa na Gicumbi FC kuri Kigali Stadium
KURIKIRA IKIGANIRO LORENZO MUSANGAMFURA YAGIRANYE NA INYARWANDA SPORTS TV
