Ku wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, FERWAFA yashyize ahagaragara urutonde rwerekana amakipe yahawe uruhushya rwo gukina shampiyona ya 2025/2026, rukaba rugaragaraho amakipe yahawe uruhushya ariko agahanwa kubera impamvu zitandukanye ndetse n’andi ataruhawe.
Amakipe yujuje ibisabwa byose ni Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC, na Police FC. Andi makipe atujuje ibisabwa byose ariko akaba yahawe uruhushya ariko akaba yahanwe arimo Rayon Sports na APR FC bitewe n’uko zananiwe kwerekana amasezerano zagiranye na banyiri ibibuga zizakiriraho. Indi ifite ikibazo nk’iki ni Gicumbi FC iheruka kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Gasogi United na Gorilla FC zo ntabwo zatanze amasezerano zifitanye n’abatoza bazo bungirije naho Mukura VS yatanze icyangombwa cy’ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi cyarangiye ndetse ikaba itaragaragaje amasezerano asinyeho agaragaza ko yishyuye abo yari ibereyemo amadeni.
AS Muhanga na Kiyovu Sports nazo zahawe uruhushya rwo gukina shampiyona itaha ariko zifatirwa ibihano bitewe n’uko zatanze ibyangombwa bigaragaza ko zifite umukozi umwe uri ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikipe n’Umuyobozi ushinzwe Imari. AS Kigali yo yazize kuba itaratanze ahari ibiro byayo ndetse ntinatange amasezerano yagiranye n’aho izakirira imikino yayo.
Bugesera FC niyo yonyine itahawe uruhushya rwo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2025/2026 bitewe n’uko itatanze ibyangombwa by’ubwishingizi bw’abakinnyi n’abatoza, ikaba itaratanze umuganga w’ikipe ndetse n’ibyangombwa yatanze ikaba ari iby’umwaka w’imikino wa 2024/25 aho kuba ibya 2025/26.
Kujurira kuri aya makipe bizakorwa hagati ya tariki ya 13 na 14 Kanama 2025.