Rabagirana Choir ya ADEPR Gatsata igiye gutangiza ibitaramo ngarukakwezi 'Rabagirana Festival'

Iyobokamana - 23/10/2026 4:02 PM
Share:
Rabagirana Choir ya ADEPR Gatsata igiye gutangiza ibitaramo ngarukakwezi 'Rabagirana Festival'

Rabagirana Choir, ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Gatsata ahazwi nka Gariraya mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko igiye gutangiza ibitaramo ngarukakwezi bizwi nka Rabagirana Festival, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo by’ivugabutumwa no kurushaho kwegera abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Rabagirana Choir igizwe n’abaririmbyi 75, biganjemo urubyiruko. Imaze gushyira hanze indirimbo icyenda na album imwe, ikaba ikomeje gukora ibihangano bigamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.  

Kuri ubu igiye kujya ikora ibitaramo ngarukakwezi. Ni imwe mu ntambwe Rabagirana Choir ishaka gutera mu kwagura ibikorwa byayo, ikarushaho kwegera abakunzi b’umuziki wa Gospel no kubagezaho ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Binyuze muri Rabagirana Festival, iyi korali yifuza guha abantu umwanya wo kwifatanya na yo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu gihe ikomeza no gukora ibihangano bishya.

Ibi bitaramo byiyongera ku zindi gahunda ifite zo kunoza imiririmbire, gukoresha injyana zigezweho no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, mu rwego rwo kugera ku ntego yihaye yo kubona umubare munini w’abantu bakira Kristo bitarenze umwaka wa 2030.

Perezida wa Rabagirana Choir, Eric Kagiraneza, yabwiye inyaRwanda ko ibi bitaramo yateguje biri mu mishinga bafite yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu mpano yo kuririmba, ndetse no guha abakunzi babo amahirwe yo kwifatanya na bo mu kuramya no guhimbaza Imana.

Yavuze ko intego ya Rabagirana Choir ari ugukomeza kwagura ivugabutumwa mu ndirimbo, kugira ngo ubutumwa bwa Kristo bugere ku bantu benshi bashoboka. Ati: “Icyerekezo cya Rabagirana ni ivugabutumwa ryagutse mu ndirimbo zo kwamamaza ubutumwa bwiza.”

Mu 2030, bifuza ko abantu benshi bazaba barakiriye Kristo

Rabagirana Choir ntireba gusa iterambere ryayo mu muziki, ahubwo inifuza ko ibikorwa byayo byagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu butumwa bwiza.

Mu cyerekezo cyayo cy’imyaka ine iri imbere, iyi korali yifuza ko indirimbo izaba imaze gushyira hanze zizaba zaragejeje ubutumwa bwa Kristo ku bantu benshi, bakamwakira nk’Umukiza wabo.

Eric Kagiraneza yagize ati: “Twifuza ko mu mwaka wa 2030 hazaba hari umubare munini w’abantu bakiriye Kristo, binyuze mu butumwa bwiza buzaba bwamaze gusohoka mu ndirimbo za korali.”

“Wa Musaraba”, indirimbo nshya yanditswe na Gad Byiringiro

Mu minsi micye ishize ni bwo Rabagirana Choir yashyize hanze indirimbo nshya "Wa Musaraba" yakoranye na Gad Byiringiro na Manzi Tecquero uzwi muri Sherrie Silver Foundation. 

Iyi ndirimbo igaruka ku mumaro w’umusaraba Yesu Kristo yabambweho n’icyo igitambo cye gisobanuye ku Bakristo. Ubutumwa bwayo bugamije gufasha abayumva kurushaho gusobanukirwa n’akamaro k’urupfu rwa Yesu Kristo ku musaraba n’inyungu z’igitambo cye ku bemera.

Rabagirana Choir yeretswe urukundo rwinshi mu ndirimbo yayo nshya "Wa Musaraba"

Rabagirana Choir yashyize hanze indirimbo nshya "Wa Musaraba" yakoranye na Gad Byiringiro na Manzi Tecquero uzwi muri Sherrie Silver Foundation

REBA INDIRIMBO NSHYA "WA MUSARABA" YA RABAGIRANA CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...