Putin yatangaje agahenge ka Pasika muri Ukraine, Zelenskiy abihakana avuga ko imirwano ikomeje

Inkuru zishyushye - 20/04/2025 2:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Putin yatangaje agahenge ka Pasika muri Ukraine, Zelenskiy abihakana avuga ko imirwano ikomeje

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje agahenge k’amasaha 30 muri Ukraine ku munsi wa Pasika y’Abakiristu, asaba ko imirwano ihagarara guhera saa cyenda z’amanywa (1500 GMT) ku wa Gatandatu kugeza saa sita z’ijoro ku Cyumweru. Yavuze ko ari ingamba zishingiye ku mpuhwe n’ubutabazi, ariko yihanangirije ingabo ze gukomeza kuba maso ziteguye kwirwanaho mu gihe haba ubushotoranyi.

Nyamara Ukraine ntiyigeze igirira icyizere icyo gikorwa. Perezida Volodymyr Zelenskiy yahise asubiza ko u Burusiya bukomeje kurasa ibice bitandukanye, burimo gukoresha drones n’imbunda za rutura, ndetse ko ingabo zabwo zitigeze zihagarika imirwano. Yashimangiye ko igitekerezo cy’agahenge nyakuri cyari cyaratanzwe na Perezida wa Amerika Donald Trump mu kwezi gushize cyanzwe na Moscou, bityo ko amagambo ya Putin atizewe.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Reuters, imiryango mpuzamahanga nka EU hamwe n’u Bwongereza na basabye u Burusiya kubahiriza ibyo bwatangaje, ishimangira ko hari hakenewe ibikorwa bifatika kurusha amagambo. Abaturage ba Kyiv na bo bagaragaje ko batizera iryo tangazo rya Putin, bavuga ko atari ubwa mbere abeshya ku gikorwa cy’amahoro.

Mu gihe Kyiv ivuga ko ibitero byakomereje no mu turere twa Kherson, Kursk na Belgorod, aho imirwano ikomeje. Mu gihe Perezida Trump n’umuyobozi w'ububanyi n'amahanga Marco Rubio baheruka gutangaza ko Amerika ishobora guhagarika uruhare rwayo mu biganiro by’amahoro. Ukraine irasaba ko agahenge kava ku isabukuru ya Pasika kagakomereza ku gihe kirambye, gishingiye ku bwumvikane nyabwo.

Iri tangazo rije nyuma y’icyumweru kimwe igitero cya missile y’u Burusiya aho cyahitanye abantu 35 mu mujyi wa Sumy. Ni cyo gitero cyahitanye abasivile benshi muri uyu mwaka wa 2025, kikaba cyarakajije amarangamutima ya Kyiv n’abaterankunga bayo b’i Burayi.


Umwanditsi:

Yanditswe 20/04/2025 2:58 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...