Protein ikorwa na bagiteri ishobora gusimbura kimwe cya kabiri cy'Ifu y'Amafi

Ikoranabuhanga - 03/08/2026 10:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Protein ikorwa na bagiteri ishobora gusimbura kimwe cya kabiri cy'Ifu y'Amafi

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n'Ikigo cy'Ubushakashatsi mu Biribwa n'Ubuhinzi cya Espagne (IRTA) bugaragaza ko protein ikorwa na bagiteri zirya gaz methane ishobora gusimbura kugeza kuri 50% by'ifu y'amafi (fishmeal) ikoreshwa mu biryo by'amafi atungwa mu bworozi, nta ngaruka igize ku mikurire, ubuzima cyangwa ubushobozi bwayo bwo guhangana n'indwara.

Abahanga bavuga ko ubu bushakashatsi bushobora gufasha kugabanya ikoreshwa ry'ifu y'amafi, umutungo ukomeje kuba muke ku Isi.

Mu gihe ubworozi bw'amafi bukomeje kwiyongera ku Isi, ikibazo cy'uko haboneka ifu y'amafi ihagije gikomeje gutera impungenge. Fishmeal ikorwa mu mafi yo mu nyanja kandi ni imwe mu ntungamubiri z'ingenzi zikoreshwa mu kugaburira amafi yororerwa mu byuzi no mu nyanja.

Ubushakashatsi bwakozwe n'abashakashatsi ba Institute of Agrifood Research and Technology (IRTA) bufatanyije n'ikigo cyo muri Denmark Unibio bwerekanye ko protein ikorwa na bagiteri zikoresha methane ishobora gusimbura kimwe cya kabiri cy'iyo fishmeal.

Abashakashatsi bapimye iyi protein ku mafi yo mu bwoko bwa gilthead seabream, basanga kugeza ku rwego rwa 50% nta mpinduka mbi yabaye ku mikurire yayo, uburyo igogora ibiryo, ubuzima bw'amara cyangwa ubushobozi bwo guhangana n'indwara.

Enric Gisbert, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi akaba n'umuyobozi wa gahunda y'ubushakashatsi ku bworozi bw'amafi muri IRTA, yavuze ko icy'ingenzi atari ugusimbura fishmeal gusa, ahubwo ari ukureba niba amafi akomeza kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati: "Twabonye ko kugeza kuri 50% nta ngaruka zikomeye zigaragara ku buzima cyangwa ku bushobozi bw'ifi bwo guhangana n'indwara. Ibyo ni byo bituma iyi protein iba igisubizo gifite icyizere."

Ubushakashatsi bwerekanye ko igihe fishmeal yasimburwaga ku rugero rurenze 50%, amafi yatangiye gukura gahoro.

Icyakora, abashakashatsi bavuga ko ikibazo kitari ubuziranenge bwa protein nshya, ahubwo ko ibiryo byari bitakiri biryoshye ku mafi ndetse bikaba byaragabanyijwemo amavuta ya omega-3 nka EPA na DHA, asanzwe aboneka muri fishmeal.

Abahanga bavuga ko ibi bishobora gukemurwa binyuze mu kongeramo izo ntungamubiri cyangwa guhindura uburyo ibiryo bivanze, bityo amafi akaba yakomeza gukura neza n'ubwo fishmeal yagabanywa kurushaho.

Ikindi cyashimishije abashakashatsi ni uko iyi protein nshya yafashije kongera bagiteri nziza ziba mu mara y'amafi, mu gihe yagabanyije izishobora guteza indwara. Nta ngaruka mbi zagaragaye ku mwijima, ku mikorere y'igogora cyangwa ku buryo amafi yitabira stress.

Ikigo Unibio, gikora iyi protein kizwi nka Uniprotein, kivuga ko ubu bushakashatsi buzafasha inganda zikora ibiryo by'amafi kurushaho kwakira ikoreshwa ry'iyi ntungamubiri.

Abahanga bavuga ko ejo hazaza h'ubworozi bw'amafi butazashingira kuri fishmeal gusa, ahubwo buzashingira ku kuvanga protein zituruka mu bimera, muri bagiteri n'ibindi bikoresho bishobora gusimbura umutungo ukomoka mu nyanja.

Mu gihe isi ishaka uburyo bwo kongera umusaruro w'ubworozi bw'amafi mu buryo burambye, ubushakashatsi bwa IRTA bwerekanye ko protein ikorwa na bagiteri ishobora kuba kimwe mu bisubizo bikomeye.

Kuba ishobora gusimbura 50% bya fishmeal nta ngaruka igize ku buzima bw'amafi ni intambwe ikomeye ishobora kugabanya igitutu ku mutungo w'amafi yo mu nyanja no gufasha inganda z'ubworozi bw'amafi gukomeza gutera imbere.

Source: Institute of Agrifood Research and Technology (IRTA)


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...