Prosper Nkomezi akomereje ibitaramo muri Amerika, ateganya Canada n’u Burayi

Iyobokamana - 16/09/2026 12:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Prosper Nkomezi akomereje ibitaramo muri Amerika, ateganya Canada n’u Burayi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, akomeje urugendo rw’ibitaramo yise urw’ivugabutumwa, aho nyuma yo gutaramira mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganya gukomereza muri Canada, Australia n’u Burayi.


Muri uru rugendo, Prosper Nkomezi ateganya gutaramira bwa mbere abakunzi b’umuziki wa Gospel bo muri Leta ya Arizona, mu gitaramo kizaba ku wa 4 Ukwakira 2026.

Uyu muhanzi avuga ko iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo amaze iminsi akorera muri Amerika, ndetse akaba ateganya gukomeza gutanga ubutumwa bw’Imana binyuze mu muziki we no mu bindi bihugu.

Prosper Nkomezi yabwiye InyaRwanda, ko ibitaramo yatangiye mu mezi ashize bigikomeje kandi ko Arizona ari hamwe mu hantu hateganyijwe guhura n’abakunzi be.

Yavuze ati “Ni igitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo natangiye mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka muri Leta zitandukanye zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko ruzakomereza no mu bindi bihugu birimo Canada, Australia ndetse n’u Burayi.”

Yakomeje ati “Hagezweho Arizona, niho mfite gutaramira tariki 4 Ukwakira 2026. Ni ubwa mbere nzaba ntaramiye abafana banjye muri kariya gace.”

Prosper Nkomezi yavuze ko abazitabira iki gitaramo bakwiye kwitegura ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, ashimangira ko intego ari ugukora ku mitima y’abazitabira no kubafasha kubona umwanya wo kwegera Imana.

Ati “Bitege imbaraga zihembura imitima no kubohoka binyuze mu kuramya no kuyihimbaza.”

Urugendo rw’ibitaramo rwagura imbibi

Ibitaramo Prosper Nkomezi ari gukora biri mu rugendo rwagutse rwo kugeza umuziki we n’ubutumwa bwawo ku Banyarwanda ndetse n’abandi bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baba hanze y’u Rwanda.

Muri Kamena 2026, yatangiye uruzinduko rw’ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye ahurira n’abakunzi be mu bice bitandukanye, birimo na Leta ya Iowa.

Nyuma yo gukomeza ibikorwa bye muri Amerika, avuga ko gahunda ye izakomereza muri Canada, Australia ndetse no mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri Gashyantare 2026 na bwo yari yakoze ibitaramo muri Tel Aviv muri Israel, mu rwego rwo gukomeza kugeza umuziki we ku bakunzi bawo hanze y’u Rwanda.

Prosper Nkomezi kandi ari gukomeza kwamamaza no kugeza ku bantu ubutumwa buri mu ndirimbo ziri kuri album ye ya kane yise ‘Warandamiye’, yashyize hanze muri Nyakanga 2025.

Iyi album igizwe n’indirimbo icyenda, zirimo izakoranye n’abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Israel Mbonyi, Gentil Misigaro na Pastor Lopez.

Album ‘Warandamiye’ yakomeje kongera ku bikorwa bya Prosper Nkomezi mu muziki wa Gospel, nyuma y’izindi ndirimbo ze zakunzwe n’abatari bake.

Mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo ‘Yanyishyuriye’, ‘Urarinzwe’, ‘Ibasha Gukora’ na ‘Humura’, ndetse n’izindi.

Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu myaka amaze akora umuziki, yamenyekanye cyane ku ndirimbo zishingiye ku butumwa bwo kwizera, gushima Imana, gukomera ku Mana no guhumuriza abafite ibihe bikomeye.

Kuri ubu, akomeje kwagura ibikorwa bye hanze y’u Rwanda, aho ibitaramo bye muri Amerika ari intambwe ikomeza kumuhuza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel bo mu bice bitandukanye by’isi.


Prosper Nkomezi yatangaje ko akomeje urugendo rw’ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari naho asanzwe atuye n’umugore we


Nkomezi yavuze ko afite gahunda yo gukomereza ibitaramo bye i Burayi no muri Canada

Nkomezi agiye gutaramira muri Arizona ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukwakira 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...