Muri uru rugendo, Prosper Nkomezi
ateganya gutaramira bwa mbere abakunzi b’umuziki wa Gospel bo muri Leta ya
Arizona, mu gitaramo kizaba ku wa 4 Ukwakira 2026.
Uyu muhanzi avuga ko iki gitaramo
kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo amaze iminsi akorera muri Amerika, ndetse
akaba ateganya gukomeza gutanga ubutumwa bw’Imana binyuze mu muziki we no mu
bindi bihugu.
Prosper Nkomezi yabwiye InyaRwanda,
ko ibitaramo yatangiye mu mezi ashize bigikomeje kandi ko Arizona ari hamwe mu
hantu hateganyijwe guhura n’abakunzi be.
Yavuze ati “Ni igitaramo kiri mu
ruhererekane rw’ibitaramo natangiye mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka muri Leta
zitandukanye zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko ruzakomereza no mu bindi
bihugu birimo Canada, Australia ndetse n’u Burayi.”
Yakomeje ati “Hagezweho Arizona,
niho mfite gutaramira tariki 4 Ukwakira 2026. Ni ubwa mbere nzaba ntaramiye abafana
banjye muri kariya gace.”
Prosper Nkomezi yavuze ko
abazitabira iki gitaramo bakwiye kwitegura ibihe byo kuramya no guhimbaza
Imana, ashimangira ko intego ari ugukora ku mitima y’abazitabira no kubafasha
kubona umwanya wo kwegera Imana.
Ati “Bitege imbaraga zihembura
imitima no kubohoka binyuze mu kuramya no kuyihimbaza.”
Urugendo
rw’ibitaramo rwagura imbibi
Ibitaramo Prosper Nkomezi ari
gukora biri mu rugendo rwagutse rwo kugeza umuziki we n’ubutumwa bwawo ku
Banyarwanda ndetse n’abandi bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
baba hanze y’u Rwanda.
Muri Kamena 2026, yatangiye
uruzinduko rw’ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye ahurira
n’abakunzi be mu bice bitandukanye, birimo na Leta ya Iowa.
Nyuma yo gukomeza ibikorwa bye muri
Amerika, avuga ko gahunda ye izakomereza muri Canada, Australia ndetse no mu
bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi.
Ibi bibaye nyuma y’uko muri
Gashyantare 2026 na bwo yari yakoze ibitaramo muri Tel Aviv muri Israel, mu
rwego rwo gukomeza kugeza umuziki we ku bakunzi bawo hanze y’u Rwanda.
Prosper Nkomezi kandi ari gukomeza
kwamamaza no kugeza ku bantu ubutumwa buri mu ndirimbo ziri kuri album ye ya
kane yise ‘Warandamiye’, yashyize hanze muri Nyakanga 2025.
Iyi album igizwe n’indirimbo
icyenda, zirimo izakoranye n’abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no
guhimbaza Imana, barimo Israel Mbonyi, Gentil Misigaro na Pastor Lopez.
Album ‘Warandamiye’ yakomeje
kongera ku bikorwa bya Prosper Nkomezi mu muziki wa Gospel, nyuma y’izindi
ndirimbo ze zakunzwe n’abatari bake.
Mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo
‘Yanyishyuriye’, ‘Urarinzwe’, ‘Ibasha Gukora’ na ‘Humura’, ndetse n’izindi.
Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi
b’Abanyarwanda bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu
myaka amaze akora umuziki, yamenyekanye cyane ku ndirimbo zishingiye ku butumwa
bwo kwizera, gushima Imana, gukomera ku Mana no guhumuriza abafite ibihe
bikomeye.
Kuri ubu, akomeje kwagura ibikorwa bye hanze y’u Rwanda, aho ibitaramo bye muri Amerika ari intambwe ikomeza kumuhuza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel bo mu bice bitandukanye by’isi.

Prosper Nkomezi yatangaje ko akomeje urugendo rw’ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari naho asanzwe atuye n’umugore we

Nkomezi yavuze ko afite gahunda yo gukomereza ibitaramo bye i Burayi no muri Canada

