Prophet Ernest yakoreye igiterane gikomeye muri Amerika acyeza ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda

Iyobokamana - 26/10/2026 12:59 PM
Share:
Prophet Ernest yakoreye igiterane gikomeye muri Amerika acyeza ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda

Umushumba Mukuru wa Elayono ku isi, Rev Prophet Ernest Nyirindekwe, yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiterane gikomeye "Injira mu Gihe Cyawe – Edition 5” anafata umwanya wo gushima Imana ku bw'ubuyobozi bwiza yahaye u Rwanda.

Prophet Ernest Nyirindekwe yasabye Abakristo kwinjira mu bihe byabo, anabasaba gusengera u Rwanda n’ibindi bihugu, kandi buri wese akibuka ko kugira umushumba we bwite azi ubuhamya bwe, ari ingenzi cyane.

Umuhanuzi Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, akaba Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi, yasabye Abakristo gusobanukirwa n’ibihe barimo, bakizera amasezerano y’Imana kandi bakirinda gutwarwa n’ubwoba bw’abantu.

Yabigarutseho mu giterane mpuzamahanga cy’amasengesho n’ivugabutumwa “Injira mu Gihe Cyawe – Edition 5”, cyatangiriye muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 23 Ukwakira 2026, kigasozwa ku wa 25 Ukwakira 2026.

Iki giterane cyateguwe na Elayono USA, kibera muri DoubleTree by Hilton Hotel i Portland, kikaba cyarahuje Abakristo mu masengesho, kuramya no guhimbaza Imana, inyigisho zo muri Bibiliya no gusengera ibibazo bitandukanye.

Mu minsi ibiri y’ingenzi y’iki gikorwa, Prophet Ernest yibanze ku gusobanura icyo kwinjira mu gihe cy’umuntu bisobanuye, hanyuma ku munsi wo gusoza agaruka ku nshingano z’abashumba, ubuzima bw’umukristo, ubumwe bw’Abanyarwanda no gusengera ibihugu.

Ku munsi wa mbere, yasobanuye icyo kwinjira mu gihe cy’umuntu bisobanuye

Ku wa 23 Ukwakira 2026, nyuma yo guha Imana icyubahiro, Prophet Ernest Nyirindekwe yatangiye gusobanura umutwe w’iki giterane, “Injira mu Gihe Cyawe”, agaragaza ko igihe abantu bashaka kwinjiramo atari ikintu cyatangiye uwo munsi, ahubwo ko Imana yari yarabateguriye kukibamo.

Yagize ati: “Iki gihe dushaka kwinjiramo, twagihozemo. Imana yaduhaye Edeni idasaba kuyitegeka, ngo dutegeke icyo gihe cyacu. Ariko umwanzi yarakitwatse, tumara igihe tutari mu gihe cyacu. Ubu Imana ishaka ko dusubira mu gihe cyacu.”

Mu gusobanura iyi nyigisho, yifashishije inkuru yo muri Bibiliya ivuga kuri Adamu wa mbere, wari warahawe inshingano zo gutegeka Edeni, ariko akaza kuyibura nyuma yo gukora icyaha.

Yagaragaje ko Yesu Kristo, uwo yise Adamu wa nyuma, ari we wagaruye icyizere cy’uko abantu bashobora gusubizwa ibyo batakaje.

Prophet Ernest yagize ati: “Adamu wa mbere yari yarahawe gutegeka Edeni, akora icyaha Edeni arayibura. Nyamara haje kuboneka Adamu wa nyuma, uwo ni Yesu.”

Yakomeje asobanura ko kwinjira mu gihe cy’umuntu bifitanye isano no kuyobora, gukoresha neza inshingano yahawe no kubaho akurikiza ibyo Imana ishaka. Yavuze ko, nk’uko yigishije, Yesu azarema ijuru rishya n’isi nshya, kandi ko abizera bazabaho mu bihe byabo.

Yagize ati: “Ariko mbere y’uko biba, na bwo wakwinjira mu bihe byawe. Kuba mu gihe cyawe ni ukuyobora.”

Mu zindi ngero yatanze, yagarutse kuri Yakobo, wamaze igihe akorera Labani, ariko nyuma akabona ubuzima bushya bwamugejeje ku izina rya Isirayeli.

Yifashishije uru rugero agaragaza ko umuntu ashobora kunyura mu bihe bitoroshye, akaba mu bihe by’abandi, ariko ko bidakwiriye kumubuza gukomeza kwizera no gukora ibimushoboza kugera ku ntego ze. Yagize ati: “Kwinjira mu gihe, ni ukwita ku mategeko y’Imana.”

Yasoje iki gice cy’inyigisho asaba Abakristo kudatinya abantu, kwizera amasezerano ya Yesu no kurangwa no kuvuga ibyiza ku bandi. Ubutumwa bwe bwibanze ku kumenya ko umuntu adakwiriye guheranwa n’ibyamubayeho, ahubwo ko akwiriye gukomeza gushaka Imana no gukurikiza amahame yayo.

Ku munsi wo gusoza, yasabye abantu kugaragarizanya urukundo no gusengera ibihugu byabo

Ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, Prophet Ernest Nyirindekwe yongeye guhura n’abitabiriye igiterane ku munsi wa nyuma wacyo. Yatangiye asaba abantu guhoberana mu rwego rwo kugaragarizanya ibyishimo no kubwirana ko bakundana, mbere yo gukomeza gahunda yo guha Imana icyubahiro.

Yashimiye abitabiriye kwitabira icyo yise ubutumire bw’Umwami Yesu, agaragaza ko kuba baraje muri icyo giterane ari umugisha. Yagize ati: “Atari Yesu wabatumiye ntimwaza. Imana ibahe icyo umutima wanyu wifuza.”

Mu nyigisho ze, yagarutse ku Rwanda n’uruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga mu gusigasira amahoro no gukomeza gusengera ibihugu byabo. Yavuze ko kuba Umunyarwanda w’Umukristo ari ibintu bishimishije, cyane cyane nyuma y’amateka akomeye Igihugu cyanyuzemo, agaruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasobanuye ko hari igihe u Rwanda rutari igihugu Abanyarwanda bose bashoboraga kubamo batekanye kandi bishimye, ariko ko uko abibona, ubu Igihugu cyarahindutse kiba icy’Abanyarwanda bose. Yatumiye abari aho batarasura u Rwanda kuzarugenderera, avuga ko ari Igihugu cyahawe umugisha n’Imana.

Yagize ati: “Tuva mu Rwanda tukajya kuvuga ubutumwa mu mahanga, tukongera tukagaruka tukamamaza ubutumwa bwiza. Ariko turamutse tuhasize intambara, ntitwasubirayo. Isomo, ni ukujya dusengera ibihugu byacu.”

Yakomeje avuga ko mu byo akundira u Rwanda harimo ubuyobozi bwashyize imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ihuza no kwimakaza ubumwe.

Yashishikarije Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabo harimo no kugisengera, ndetse abashoboye bakazaza kuhatura.

Yagize ati: “Icyo nkundira u Rwanda, ni ubuyobozi bwarwo bwubatse gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ni ukuvuga kunga ubumwe. Wowe utuye hirya no hino ku isi, uzaze wigurire inzu mu Rwanda, uture, kuko hari amahoro.”

Iyi nyigisho yashimangiye ko, mu gihe abantu baba mu bihugu bitandukanye kubera impamvu zinyuranye, bakwiriye gukomeza kwibuka igihugu bakomokamo, kugisengera no kugira uruhare mu kubaka amahoro aho bari hose.

Yasobanuye inshingano esheshatu z’umushumba mu buzima bw’umukristo

Mu gice cy’inyigisho ze zo gusoza, Prophet Ernest Nyirindekwe yagarutse ku ruhare rw’umushumba mu buzima bw’umukristo, agaragaza ibyo yabonye ko ari inshingano z’ingenzi z’abashumba. Nubwo yabivuze nk’ibintu bitanu, yongeyeho n’icya gatandatu nk’inyongera.

Iya mbere yayihuje no kubabarira ibyaha. Yifashishije amagambo ya Yesu yavuze ku bigishwa be, agaragaza ko umushumba ashobora gusengera umuntu no kumutangariza imbabazi z’Imana. Yavuze ko hari igihe umuntu aba ababaye, maze umushumba akamusengera akamwifuriza umugisha, bigatuma ava aho afite ihumure.

Iya kabiri yayihuje no gusengera igaburo ryera. Yavuze ko umushumba afite inshingano zo kuyobora umuhango w’Ifunguro ry’Umwami no gusobanurira Abakristo uko bakwiye kurifata.

Yibukije amagambo ya Pawulo aburira abantu ko batagomba kurifata uko biboneye kuko birimo ingaruka, avuga ko izo ngaruka ziterwa no kuba umushumba aba yaturiye iryo gaburo.

Iya gatatu yayihuje no gushyingura abapfuye. Yavuze ko igihe umuntu apfushije uwe, umushumba ashobora kumufasha mu kababaro, kandi ko kuba umuntu afite umushumba umuzi bishobora gutuma abasha gutanga ubuhamya ku buzima bw’uwo muntu igihe apfuye.

Yagize ati: “Ugomba kugira umushumba ugushumbye, kugira ngo ku munsi wawe wa nyuma azagutangire ubuhamya.” Yongeyeho ko kuba umushumba azi umuntu n’imibereho ye bishobora kugira agaciro mu gihe cyo gusezera kuri we, aho kwishingikiriza ku bantu bishyurwa.

Iya kane yayihuje no gusezeranya abagiye kurushinga. Yasobanuye ko umushumba ashobora guha umugisha abagiye kubana kandi akabafasha gutangira ubuzima bw’urugo rwubaha Imana.

Yavuze ko umushumba aba afite inshingano zo kubafasha mu rugendo rwabo, anaburira abakristo kwitondera abantu babakorera imihango y’idini bashyizeho ikiguzi.

Muri iki gice, yagarutse no ku gusengera abarwayi no kurambikaho ibiganza, yifashisha amagambo yo muri Mariko 16: “Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”

Yashimangiye ko Abakristo bakwiriye kwitondera abo bemera kubasengera no kubarambikaho ibiganza, cyane cyane mu gihe batabazi bo n’imyitwarire yabo.

Iya gatanu yayihuje no gusengera abana bakivuka no kubaha umugisha. Yifashishije urugero rwa Yesu wajyanywe mu rusengero, agasengerwa Simeyoni akamurambikaho ibiganza, avuga ko ababyeyi bakwiriye kujyana abana babo mu rusengero kugira ngo umushumba abasengere kandi bahabwe umugisha.

Yagize ati: “Umwana wawe ku munsi wa 8 jya umujyana mu rusengero ahabwe umugisha, kuko tugera ikirenge mu cya Yesu.”

Icyo yongeyeho nk’inyongera, ni uko umushumba ashobora gusengera abantu kugira ngo Imana ibafashe guhangana n’ibyo yise karande n’imivumo yo mu muryango.

Iyo umukristo afite umushumba we, amufasha muri byinshi. Uko ni ko kumubyaza umusaruro w’icyo yarambikiweho ibiganza.

Abakristo bakurikiye igiterane no kuri murandasi

Nubwo igiterane cyabereye i Portland muri Leta ya Maine, abari mu bindi bihugu bashoboye kugikurikirana binyuze kuri Zoom no ku muyoboro wa YouTube wa Prophet Ernest Nyirindekwe.

Mu butumwa bwagaragaye mu bitekerezo by’abakurikiye ikiganiro, benshi bagaragaje ibyishimo, ukwizera n’amasengesho basaba Imana kubafasha kwinjira mu bihe byabo.

Mukunzi Joselyne yanditse asaba Imana kumufasha kugera ku byo yifuza mu buzima, ati: “Hallelujah ndinjira mu mugi wange, ndinjira mu masezerano yange, ndinjira mu rushako rwange, ndinjira mu mugi wange wo kubohoka, ndinjira mu mugi wange wo gushaka, ndinjira mu butabazi bwange bwo kubona akazi.”

Mugisha Benedictine na we yagaragaje ko yifuza kwinjira mu gihe cye cy’ubucuruzi, asaba Imana kuyobora inzira ze no kumufasha kugera ku ntego ze.

Uwamahoro Ange na we yanditse asaba Imana kumuha umugisha, mu gihe abandi bagaragaje urukundo bakunda abari bayoboye igiterane n’ibyishimo batewe n’inyigisho.

Ibi bitekerezo byagaragaje ko ubutumwa bwo kwinjira mu gihe cy’umuntu bwafashwe mu buryo butandukanye n’ababukurikiye, bamwe bakabuhuza n’ubuzima bw’imiryango yabo, abandi n’akazi, ubucuruzi, gushaka no kubohoka mu bibazo bahura na byo.

Igiterane “Injira mu Gihe Cyawe – Edition 5” cyasojwe ku wa 25 Ukwakira 2026, nyuma y’iminsi itatu y’amasengesho n’inyigisho. Mu butumwa bwe, Prophet Ernest Nyirindekwe yasabye abakristo gukomeza kwizera Imana, gukurikiza amahame yayo, kubana mu rukundo no gusengera ibihugu byabo.

Igishimishije, yibukije Abanyarwanda ko ubumwe n’amahoro ari iby’agaciro bikwiriye kurindwa no kubungabungwa. Iki giterane cyari cyatumiwemo abaramyi bakunzwe barimo Willy Uwizeye,  Aimé Frank ndetse na Nzungu Pianist.

Rev Prophet Ernest Nyirindekwe, yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiterane gikomeye "Injira mu Gihe Cyawe – Edition 5”

Aime Frank yaririmbye muri iki giterane cyayobowe na Prophet Ernest

Prophet Ernest yakoreye igiterane gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

KURIKIRA MU MASHUSHO UKO IKI GITERANE CYAGENZE KU MUNSI WA NYUMA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...